Nyamasheke: Howo yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa
Imibereho

Nyamasheke: Howo yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 17, 2026

Mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, imodoka yo mu bwoko bwa Howo ifite pulake RAJ 364A, yavaga ku Karere ka Nyamasheke yerekeza ahitwa ku Kinini, mu Murenge wa Kagano muri ako Karere, yari itwawe n’uwitwa Ukurikiyimfura Adrien w’imyaka 45, yageze ku isoko rya Rwesero igonga umwana w’imyaka 7 witwaga Igihozo Elivine, wambukaga umuhanda ahita apfa.

Mugiraneza Evelygiste wari uri aho ku isoko rya Rwesero yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yazamukaga ivuduka cyane kandi iryo isoko rya Rwesero ryaremye mu biruhuko haba hagenda abana benshi, umwana ayigwamo atayibonye.

Ati: “Yavudukaga cyane umushoferi ahageze ntiyagabanya umuvuduko kandi isoko ryaremye abambuka umuhanda bajya n’abava mu isoko ari benshi, umwana yambuka umuhanda atayibonye ihita imukubita, arapfa. Yamwangije cyane ku buryo guhita umumenya bitari byoroshye, polisi ihita ihagera umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora, umushoferi polisi ihita imujyana.”

Nyinawabo wa nyakwigendera witwa Nyirandashimye Jeanne utuye mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero avuga ko nyakwigendera yari yaje kumusura, ajya kuba akina n’abandi bana ku isoko rya Rwesero ni bwo yagongwaga.

Ati: “Iwabo ni mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, yari yaje kudusura ajya gukina n’abandi bana ku isoko rya Rwesero kuko mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko abana benshi bahakinira. Ni bwo yari akigenda bampamagara bambwira ngo imodoka ya Howo iramwishe.”

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi avuga ko impanuka yatewe n’uburangare no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.

Ati: “Muri Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Kamasera, mu gihe cya saa tanu z’amanywa, imbere y’isoko rya Rwesero habereye impanuka y’imodoka ya Howo yavaga ku Karere ka Nyamasheke yerekeza ku Kinini, igonga umwana w’imyaka 7 wambukaga umuhanda ahita apfa. Umurambo woherejwe mu bitaro bya Kibogora naho umushoferi yafashwe kugira ngo akurikiranwe nk’uko biteganywa n’amategeko. Tubona impanuka yatewe n’uburangare burimo no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.”

Mu butumwa yatanze, yagize ati: “Muri iki gihe cy’impeshyi bigaragara ko ingendo ziba ziyongereye bisaba ko abantu bakwiye kuzikora ariko bibuka kwirinda amakosa yo mu muhanda harimo uburangare n’umuvuduko kuko biteza impanuka. Ni ngombwa kuzirikana ko mu muhanda haba harimo n’abandi dusangiye kuwukoresha, tukazirikana ko dufite inshingano zo kurindana iyo tuwurimo.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA