Nyamasheke: Ibitaro bya Kibogora byujuje ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside 
Amakuru

Nyamasheke: Ibitaro bya Kibogora byujuje ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 31, 2026

Mu kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi b’Ibitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiyemo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hamuritswe ku mugaragaro ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’Abatutsi 64 bahiciwe, cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi2026, cyabanjirijwe no kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane 53 069 z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke. 

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora Dr. Umutoniwase Bernard, ko bakomeje gushakisha n’andi mazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe kuri ibi bitaro kugira ngo na yo azandikwe.

Ati: “Twabonye amazina y’abantu 64. Dukomeje ubushakashatsi, cyane ko abaguye muri ibi bitaro barenze abo. Turaboneraho gusaba ababikoreragamo n’abari babituriye bagira uruhare mu kugira ngo ayo mazina yose amenyekane, baduha amakuru y’ukuri ku byahabereye.”

Yashimiye inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho iki kimenyetso, kizafasha gusigasira ukuri no kwigisha abakiri bato amateka Igihugu cyanyuzemo, anavuga ko muri iki gihe ibi bitaro byiyemeje gukomeza gutanga serivisi z’ubuzima zishingiye ku bumuntu, ubunyangamugayo, kutavangura no gukomezakuba hafi abarokotse.

Yaboneyeho gushimira abarokotse Jenoside bakomeje kugira ubutwari bwo kubaho, kongera kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Nubuhoro Pascaline wawahungiye mu Bitaro bya Kibogora afite imyaka umunani akaharokokera ku bw’amahirwe gusa, yavuze ko banyuzwe n’icyo kimenyetso cy’amateka kuko ari igihamya cy’amateka ku bagera mu bitaro bose. 

Ati: “Twabyishimiye cyane kuko twari tumaze imyaka 32 tubisaba tutazi impamvu bidakorwa, ariko byakozwe tubona amazina y’abacu twari kumwe babyiciwemo, byongera kubadukumbuza. Uzajya ubyinjiramo wese azajya akibona abone ko Jenoside yahakorewe binafashe kunyomoza abayihakana n’abayipfobya. Abana n’abuzukuru tuzajya tubazana kubunamira, tunabasobanurire ibyo bibonera, barebe ibyabaye ku miryango yabo batabona.”

Nyiransabimana Julienne wabirokokeyemo anabikoramo, na we ati: “Kuri iyi nshuro ya 32 twibutse tunezerewe cyane, dushimira cyane ubuyobozi bw’ibitaro n’ubw’itorero EMLR nyira byo ko icyifuzo cyacu gisubijwe. Bizadufasha guhora tureba amazina y’abacu tukarushaho kubibuka. N’uzahaza akayareba akaburamo iry’uwe azabivuga na ryo rihajye, uwe  na we ajye yibukwa. N’ufite uwe wiciwe ku Kigo Nderabuzima cyangwa wabikoragamo tutibukaga, nabimenya n’iryo zina azarizana na we amateka ye yibukwe.”

Uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Aatutsi (IBUKA) mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yihanganishije abarokokeye muri ibi bitaro bahahungiye bahizeye gukira ariko akicwa, abizeza ko bazabahora hafi. 

Ati: “Nka IBUKA, turashimira ibi bitaro kubaka iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’abo twibuka, ashimangira koko ubukana bwa Jenoside yabikorewemo kugira ngo aya mateka atazibagirana. Tugifata nk’ikimenyetso cy’ingenzi cyane.”

Umwepisikopi w’itorero EMLR, akanaba Umuyobozi w’Inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura na we yashimiye cyane ibi bitaro n’abandi bose bagize uruhare ngo iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerweho.

Yanavuze ariko ko amazina 64 amaze kuboneka atari yo gusa y’abahiciwe,kuko nyuma yo kuyandika hari andi mazina 2 yabonetse, yasabye ko yakongerwaho, bakinashakisha andi kimwe n’imibiri y’abahiciwe itaraboneka batazi aho ababishe bayijugunye, agaragaza ikibazo kigihari cy’ubwoba bwo kuvuga ibyahabereye.

Yagaragaje ko amakuru akiri make, hari agihishwe n’abayazi badashaka kuyatanga,ari abakoraga muri ibi bitaro bari mu kirihuko cy’izabukuru n’abakibikoramo. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yashimiye itorero EMLR n’ibitaro bya Kibogora iyi ntambwe ikomeye bataye mu gushigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ni igikorwa cy’agaciro gakomeye cyane buri wese ukunda Igihugu yakwishimira. Icya mbere mu bitaro haguye abantu. Kuba rero umuntu yahagera akabona inyubako nziza zihari n’ibindi ariko ayo mateka ko yiciwemo Abatutsi muri Jenoside ntayabone, ntibyari byo. Uzajya ahagera wese agasoma ariya mazina azamubera ikimenyetso ndashidikanywaho ko Jenoside yabaye kugera no mu bitaro kwa muganga. 

Yongeyeho ko icyo ari ikimenyetso gikomeye cyane ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye bibuka abiciwe mu Bitaro bya Kibogora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina 64 y’Abatutsi biciwe muri ibi bitaro cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 13
Abayobozi bagifungura ku mugaragaro
bafite ababo babyiciwemo babunamira
Abayobozi bunamira ababyiciwemo banditse kuri icyo kimenyetso

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA