Sindikubwabo Théodore w’imyaka 35, ubwo yahiraga ubwatsi bw’inka mu murima we, mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, ku wa 15 Gicurasi 2026 yashikuje ikigorigori kizamukana n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bigaragara ko kimaze igihe. Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt.col. Simon Kabera yibukije abaturage ko ubonye igisasu mu byo akwiye kwihutira harimo kwirinda kugikoraho.
Sindikubwabo Théodore yabwiye Imvaho Nshya ko hari mu ma saa mbiri z’igitondo ubwo yahiraga ubwatsi bw’inka mu murima we uri mu Mudugudu wa Kabukunzi, Akagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri, yashikuje ikigorigori abona kizamukanye n’ikintu kimeze nk’igicupa cy’icyuma, hejuru hahambiriyeho isashe bigaragara ko byombi ari ibya kera.
Ati: “Nagiteruye numva kiraremereye, ngira amakenga, ntunganya ubutaka nkirambikaho, mpamagara ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, na we wahiraga ubwatsi hafi yanjye mu murima we, mubwira ko mbonye ikintu ntazi, araza arareba, kuko we yigeze kuba Local defence. Ambwira ko ari igisasu, ambuza kongera kucyegera ahamagara Mudugudu na we ahamagara inzindi nzego zirahagera zisanga koko ni cyo.”
Avuga ko aha hantu amaze imyaka 3 ahahinga, yanahahinze ibigori na soya ahasaruye ibirayi, ko atigeze akibona. Agakeka ko kubera ko umuturanyi we wo haruguru, mu murima we hari umukingo munini, hatahingwaga, habagamo imigegwe n’ibihuru, amusaba kuwusenya ngo bihave.
Ati: “Yabisenye mu kwa mbere bigwa mu murima wanjye, mbihingaho ibyo bigori, umugore arabibagara, ngatekereza ko uwakihashyize yaba yaragihishe mu migwegwe n’ibihuru kera, nyir’umurima ababimanuriye mu kwanjye bahakora kikamanukiramo batakibonye. Cyangwa akaba ari uwakibonye mu murima we akagira ubwoba akakizana mu wanjye kuko mbere sinakibonaga kandi nasanze gitabye n’ubutaka bigaragara ko bufatanye neza, kitahashyizwe vuba.”
Karimanzira Fabien yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugenzi we bahiraga ahegeranye, akimuhamagara ko hari ikintu abonye, yihutiye kuhagera arebye akeka ko ari igisasu. Ati: “Namubujije kongera kucyegera, mpamagara umukuru w’Umudugudu wacu,na we ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, banahamagara umuyobozi w’ingabo baje bemeza ko ari cyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphatal, yashimiye uyu muturage wakibonye atakizi ntagicokoze akihutira gutanga amakuru ahereye ku muturanyi we. Ati: “Bikimenyekana twahise dukorana n’ikigo cya gisirikare gikorera mu Murenge wa Nyabitekeri, bagiye kubireba kuko ari bo babifiteho ubumenyi, bahageze bari kumwe n’Inzego zacu z’ibanze basanga koko ari igisasu gishaje cyo mu bwoko bwa gerenade.”
Arakomeza ati: “Hahise hazitirwa kugira ngo hatagira uwagikinisha kikaba cyanamuhitana, tunahashyira uburinzi bw’amanywa n’ijoro, dutegereje igihe inzego zibishinzwe zizakihakurira.”
Avuga ko, kubera ko aka gace k’iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yari Zone Turquoise kanabaye irembo ry’ingabo zatsinzwe zanyuzemo zijya muri RDC, nyuma ya Jenoside bamwe bakagaruka guteza umutekano muke ari abacengezi, kuboneka kw’ibisasu nk’ibi bitatungurana, ari yo mpamvu ukibonye atagomba kugikinisha, agomba guhita atanga amakuru kigakurwaho.
Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Col. Simon Kabera, yasabye abaturage kwirinda gukora ku kintu nk’icyo batazi. Ati: “Umuturage wese ubonye ikintu akeka ko ari igisasu asabwa kwirinda kugikoraho, kugikoma cyangwa kugikubita, guhita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo gikurweho, kuhashyira ikimenyetso no kubuza abandi kuhagera. Bireba abantu bose.”