Nyuma y’uko umwana w’imyaka 2 n’amezi 8 asanzwe mu bwiherero yafungiranywemo, ku bw’amahirwe agakurwamo ari muzima, ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Bushenge, abantu 5 bo mu Kagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Se w’uyu mwana witwa Fungaroho Gaston, utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Mariba, akaba Mutwarasibo, yabwiye Imvaho Nshya ko, mu ma saa tatu n’igice z’igitondo ku wa 4 Kamena 2026, yari ari kumwe n’uyu mwana mu rugo, nyina adahari. Abona umwana agiye asanga abandi bana b’urungano rwe, barimo aba mukuru we, aba murumuna we n’aba mwishywa we, ngo bakine, berekeza kuri santere y’ubucuruzi ya Gafuba aturiye.
Avuga ko nyuma y’iminota nka 40 yabonye abo bana bandi bagaruka ababaza aho uwe ari bamubwira ko batajyanye. Yagize impungenge ajya kumurebera kuri iyo santere y’ubucuruzi ahura n’umuntu wamubwiye ko yabonye uwo mwana ari kumwe n’undi wo mu kigero cye kuri iyo santere y’ubucuruzi, ariko atamenye aho berekeje nyuma.
Ati: “Narakomeje, mpura n’uwo mwana bambwiraga bari bari kumwe mumubajije ambwira ko atazi aho ari. Kuko ari akana gato katazi gusobanura neza ibyo kavuga, sinakomeje kukabaza, nabwiye abaturanyi kunshakisha.”
Bigeze mu ma saa saba n’igice z’amanywa, umwana akomeje kubura, n’abagiye gushakira ku Kivu bavuga ko batamubonye, bakomeje gushakishiriza aho bakeka hose baraheba.
Bigeze mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nta kanunu, abaturage, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri n’inzego z’umutekano bafata umwanzuro wo gushakira mu nzu zose ziri hafi aho no mu bwiherero bw’abaturage.
Ati: “Nk’umuntu wabwiwe ko umwana wanjye yakiniraga kuri iyi santere y’ubucuruzi, hakaba hari ubwiherero busa n’ubuhora bufunze bw’uwitwa Havugimana Théodore uhacururiza, bufungurwa rimwe na rimwe bitewe n’umukiliya ushaka kubujyamo, umutima wampase kuhashakira.’’
Yongeyeho ati: “Byari bigeze hafi mu ma saa mbiri z’ijoro. Mwaka urufunguzo, ndafungura, nari mfite igitoroshi kinini nkimurikamo mbona aryamyemo asinziriye, nahise mbwira abamfashaga kumushakisha ko mubonye, ubwiherero turabusenya tumukuramo, ku bw’amahirwe yari akiri muzima.”
Avuga ko yakangutse ari uko yumva basenya ubwo bwiherero bwa metero 12 bwakoreshwaga, bamuzamuye basanga aside yo mu bwiherero yamutwitse agahanga, amaguru n’amaboko, bamujyana ku kigo ngerabuzima cya Mukoma, ahabwa ubutabazi bw’ibanze, ahita yoherezwa mu bitaro bya Bushenge, aho arwariye.
Fungaroho akomeza avuga ko 5 bahise bafatwa, barimo nyir’ubwo bwiherero Havugimana Théodore, wari unabitse urwo rufunguzo, uwo bafatanyije ubwo bwiherero, bacuruzanya witwa Karangwa Thadée, Rwabarinda Théophile nyir’igikari abajya muri ubwo bwiherero bacamo, Mukashyaka Diane ucururiza mu muryango urebana n’umuryango bikekwa ko uwo mwana yafatiwemo n’uwamuguriye bombo mbere y’uko abura, hanafatwa Habimana Simon bahimba Kimutaro.
Ati: “Uyu Habimana Simon ni we nkeka kuko twari dusanzwe dufiitanye amakimbirane aturuka ku nka yigeze kuragizwa n’umuntu, uwayimuragije aza kuyimwaka, Habimana avuga ko nabigizemo uruhare, anambwira ko inka mwimishije itazagenda ubusa, hakaba n’abamubonye agurira umwana bombo mbere yo kubura.”
Yongeyeho ati: “Nubwo nagize amahirwe umwana wanjye agakurwa mu bwiherero ari muzima n’abaganga bari kumwitaho mu bitaro bya Bushenge bambwira ko ibibazo yari yagize bigenda bikemuka, ndasaba ko iperereza ryimbitse ryakorwa, tukamenya mu by’ukuri uwabikoze n’icyo yari agamije n’urwikekwe rukavaho n’abaturage bakava mu rujijo rw’uwajugunyemo umwana akongera agakinga.’’
Ngendabanga Félicien, wo mu muryango w’uwo Fungaroho, avuga ko kuba hari abafashwe, hari icyizere cy’ ibizava mu iperereza. Ati: “Mu by’ukuri uwakoze biriya ni uwo kugawa cyane. Nubwo abantu bagira icyo bapfa nta mpamvu yo kukiziza umwana nk’uriya w’umuziranenge. Dutegereje ibizava mu iperereza kuko birababaje cyane.”
Murekatete Enatha, utuye mu Mudugudu wa Karango muri ako Kagari na we ati: “Byaduteye ubwoba n’impungenge ku bana bacu. Abana basanzwe bakina. Ntiwabuza umwana gukina n’abandi ngo wirirwe umwiziritseho, adatarabuka.”
Yunzemo ati: “Kandi abantu ntibabura ibyo bapfa kuko ntidutuye muri paradizo. Kwizera ko umwana ari gukina n’abandi ukamusanga mu bwiherero nka kuriya mu by’ukuri birababaje cyane. Iperereza rikore akazi karyo uwabikoze agaragare mu ruhame, atubwire icyabimuteye.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal yemeje itabwa muri yombi ry’aba 5 mu rwego rw’iperereza.
Ati: “Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi mu rwego rw’iperereza. Umwana ababyeyi be bamubuze, baratubwira dufatanya gushakisha tumusanga mu bwiherero bukoreshwa, bukingiye inyuma. Iperereza ryatangiye, amakuru yose turi kuyakusanya, ngo hamenyekane mu by’ukuri icyihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uriya mwana, uwabukoze n’icyo yari agamije. Abaturage bizere inzego zabo, birinde impuha, bategereze ikiva mu iperereza.’’
Yabasabye kwirinda guhohotera abana kuko ari ubuhemu, ahubwo buri wese akwiye kurengera umwana aho kumuhohotera.