Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ‘Tubitezeho gukiza u Rwanda rw’ejo’
Imibereho

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ‘Tubitezeho gukiza u Rwanda rw’ejo’

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

July 17, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakebuye urubyiruko ko rukwiriye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose byangiza ubuzima bwabo kuko ari bo bitezweho kuzakiza u Rwanda rw’ejo hazaza kandi ko ibyo bazabigeraho mu gihe ari bazima.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango RPF – Inkotanyi  yabereye ku cyicaro gikuru giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Muri ubu butumwa yagize ati: ”Ibiyobyabwenge ndabishyira hamwe byose, inzoga, n’ibindi bikomeye ntiriwe mvuga muzi ariko reka mbivuge, mwe ntimujya mubivuga aho bibera ishyano bijya muri benshi ariko ntawubivuga, ikiyobyabwenge cy’inzoga, hari n’ikindi kijya mu mutwe gusa, nk’itabi, njya numva amakuru ko bibarimo atari bike.”

Yakomeje ati: “Ni ibintu byamamaye bamwe mwabyigiye hano abandi babivanye hanze, bigendera hasi ntibijya biboneka, ariko uko wabihisha kose, abo birimo hazagira uko bigaragara byanze bikunze, ariko uko bigaragara kwa mbere ni mwe byangiza, byangiza uwo birimo mbere na mbere ariko bikangiza n’abaturage.”

Yavuze ko byoroshye kubitsinda ati: “Kubitsinda kwa mbere ni ukutabigira imvugo, ni ukutabigira ibiganiro, ni ukutabigira ibintu by’igitangaza abantu bakwiriye kuba bakora, ariko n’impamvu bidakwiriye kwemerwa ni uko nubikoresha arabihisha, ubundi ukoresha ibyo uhisha kubera iki, ni uko ubizi ko ari bibi. Ndababwiye, icyo nakora ni ukubabwira kandi nzakomeza kubibibutsa ubwo namwe muzageraho mwibwire.”

Yakomeje agira ati: ”Urubyiruko tubatezeho ko ari mwe mwakiza u Rwanda rw’ejo uko tugenda dusimburana, keretse niba uwo muhamagaro mutawushaka[….], urahari, ugomba gushyiramo imbaraga zo kuba muzima, atari ku bwawe gusa ariko no ku bandi, kuba uri muzima bikagira ingaruka no ku bandi, icyo tubatezeho mwebwe urubyiruko bishya u Rwanda rwifuza, mujya mwumva ibintu bavuga byo guhanga udushya, iyo birimo abantu bameze neza, bafite ubuzima bwiza, bafite ubumenyi bigera kure, birafasha, byubaka abantu byubaka Igihugu, kandi u Rwanda ni byo twifuza.”

Yasabye kandi urubyiruko kugira ishyaka ryo kugira ikintu cyawe, Igihugu cyawe, aho ukomoka, kuko igihugu kigira icyo kiguha, ko nawe ugomba kugira icyo ugiha.

Ubushakashatsi bushya ku mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (DHS 2025), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko kunywa inzoga bikomeje kwiyongera mu gihugu. Bwerekana ko 50% by’abagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 49, bangana n’umugabo umwe muri babiri, banywa inzoga, mu gihe 20% by’abagore, bangana n’umugore umwe muri batanu, na bo bavuga ko banywa inzoga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA