Perezida Trump yakangishije Iran kuyirasa nihatagerwa ku masezerano y’amahoro
Mu Mahanga

Perezida Trump yakangishije Iran kuyirasa nihatagerwa ku masezerano y’amahoro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 19, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko intumwa ze ziteguye gusubira muri Pakistan mu biganiro by’amahoro na Iran, ariko avuga ko amasezerano y’amahoro natagerwaho vuba azarasa ibikorwa remezo by’icyo gihugu.

Nubwo Iran itaratangaza niba izongera kwitabira ibyo biganiro ariko ibiheruka byo ku 12 Mata, byasize impande zombi zitabashije kumvikana ku ngingo zibageza ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara bahaganyemo yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2028.

Intumwa za Perezida Donald Trump, zari ziyobowe na Visi Perezida JD Vance, zavuze ko Iran yanze kwemera ibyo Amerika yasabaga, mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yasabye Amerika kwirinda gushyiraho ibisabwa birenze urugero, ishimangira ko ibiganiro byabereye mu mwuka wuzuyemo kutizerana, amakenga no gushidikanya.

Mbere y’ibyo biganiro impande zombi zemeranyije agahenge k’ibyumweru bibiri ndetse Iran yemera gufungura inzira ya Hormuz ariko kuri iki Cyumweru tari ya 19 Mata, BBC yatangaje ko nta mato ari kunyura muri iyo nzira.

Perezida Trump yashinje Iran kurenga ku masezerano y’agahenge mu gihe Iran na yo yavuze ko Amerika yarenze kuri ayo masezerano igafunga inzira zayo zo mu nyanja. Iran yavuze ko gufungirwa amayira nta shingiro bifite yongeraho ko hari intambwe yari imaze guterwa mu biganiro nubwo ibihugu byombi bikiri kure cyane ku masezerano y’amahoro.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA