Ruhango: Imibiri 3 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro
Imibereho

Ruhango: Imibiri 3 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

HABIMANA Eric

June 1, 2026

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mbuye ruherereye ku musozi wa Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Muri iyo mibiri, ibiri yimuwe aho yari ishyinguye mu buryo budakwiye, mu gihe undi mubiri wari umaze kuboneka na wo washyinguwe mu cyubahiro.

Ambasaderi Gasamagera Wellars, uhagarariye imiryango yimuye imibiri y’ababo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, yavuze ko iki gikorwa ari uburyo bwo kuzirikana abishwe no kubasubiza agaciro bambuwe. Yagaragaje kandi ko gushyingura uwawe mu cyubahiro bifasha abarokotse Jenoside kubona amahoro yo mu mutima kuko baba bizeye ko ababo baruhukiye ahantu heza.

Yagize ati: “Kwibuka kwacu kugira akamaro, kwibuka kwacu kudufasha gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. By’umwihariko ku wabashije gushyingura abe mu cyubahiro, biruhura umutima, nubwo gufata uwo mwanzuro bitoroha ariko ni ukubasubiza agaciro bambuwe no gukomeza kubazirikana.”

Umuyobozi wungirije wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, Muhongayire Christine yavuze ko hakenewe ko abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko bayatanga kugira ngo na yo ishyingurwe uko bikwiye.

Yagize ati: “Hari ubwo wibaza icyatumye umuntu yica uwo yibyariye, umwana akica umubyeyi cyangwa umuntu akica abana b’umuturanyi, Jenoside yatubereye ishyano rikomeye, ariko iki ni cyo gihe cyo gutobora no kuvuga, hari abacu bishwe tutaramenya aho baherereye. Nk’uko Inkotanyi zaduhaye ubuzima, nimudufashe tububemo dutekanye mutubwira aho imibiri y’abacu iri, kuko ntawatekana atazi aho uwe aherereye.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette, yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko abo ku musozi wa Mayunzwe kubera ubutwari bakomeje kugaragaza bwo kwiyubaka no gushaka ibisubizo bibafasha gukira ibikomere Jenoside yabasigiye.

Yibukije ko Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 32 ari umwanya wo kongera kuzirikana Abatutsi biciwe muri aka gace, cyane cyane abagabweho ibitero by’interahamwe zari ziyobowe n’abarimo Burugumesitiri wa Tambwe, Mugaga Nathan n’abandi, ibikorwa byagize uruhare mu gukora Jenoside ndengakamere muri aka karere.

Ati: “Ubu Abanyarwanda bose basubiye ku ndangagaciro na kirazira nk’uko twahisemo kuba umwe dukomeze gukora cyane twamagana amacakubiri ayo ari yo yose. Dukomeze gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu tunasigasira amateka no kuzirikana ubuzima bushaririye abo twibuka uyu munsi banyuzemo.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza kwita ku barokotse Jenoside no kubungabunga inzibutso zayo ziri hirya no hino mu gihugu hagamijwe gusigasira amateka no kuyageza ku bazadukomokaho.

Mbere y’iki gikorwa, urwibutso rwa Jenoside rwa Mbuye rwari ruruhukiyemo imibiri 5 022 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gushyingura iyi mibiri itatu mu cyubahiro, ubu rukaba ruruhukiyemo imibiri 5,025, harimo n’umwe wakuwe hafi y’umusozi wa Karuvariyo.

Imibiri 3 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashinguwe mu cyubahiro
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye ari kumwe n´umuyobozi w´Akarere ka Ruhango

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA