Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rwagaragaje ko rwiteguye kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe, ruvuga ko ari imwe mu nzira zafasha kubungabunga umutekano no kurinda ejo hazaza h’Igihugu.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko bafite inshingano zo kuba ijisho ry’umutekano mu bice batuyemo, batanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa gushyira abaturage mu kaga.
Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Ruhango, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru no gukangurira bagenzi babo kwirinda ibikorwa bibi.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Tugomba kandi gutanga amakuru ku gihe igihe tubonye ikintu cyose cyahungabanya umutekano.”
Tuyambaze Joffrey na we yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibigare n’ibishuko bishobora kurushora mu biyobyabwenge, urugomo n’izindi ngeso mbi, ahubwo rugakoresha imbaraga zarwo mu bikorwa byubaka Igihugu.
Ati: “Urubyiruko dukwiye kwirinda ibishuko bidushora mu biyobyabwenge n’urugomo, ahubwo tugashyira imbere ibikorwa byubaka Igihugu, gutanga amakuru ku gihe na byo ni uruhare rwacu mu kubungabunga umutekano.”
Niyirora Naomie yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kuba umusemburo w’impinduka nziza muri sosiyete, rukarwanya ikibi aho kiva kikagera.
Yagize ati: “Ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyatwangiriza ejo hazaza ndetse n’ah’Igihugu cyacu muri rusange kuko ni twe tugomba kubigiramo uruhare aho kuba ba ntibindeba na ntiteranya.”
Mu butumwa bwatanzwe n’inzego za Polisi, hagaragajwe ko urubyiruko ari imwe mu mbaraga z’ingenzi Igihugu gifite mu gukumira ibyaha no kubaka umutekano urambye, maze basabwa gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gutahura ibikorwa bitemewe n’amategeko no kubitangaho amakuru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kumenya amateka y’u Rwanda bifasha urubyiruko kugira imyitwarire myiza no gufata ibyemezo byubaka Igihugu.
Ati: “Urubyiruko rusobanukiwe amateka y’Igihugu rushobora kurushaho gusobanukirwa uruhare rwarwo mu kubungabunga umutekano no kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, rero namwe murasabwa kuba umusemburo w´ibyiza aho kubihungabanya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Alphonsine Mukangenzi yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Ati: “Urubyiruko rukunda Igihugu kandi rugasobanukirwa amateka yacyo ruba umufatanyabikorwa ukomeye mu kubaka umutekano n’iterambere rirambye.”
Inzego za Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango zikomeza kugaragaza ko urubyiruko rufite umwanya wihariye mu kubaka igihugu gitekanye, aho zisaba urwo rubyiruko gukomeza kuba ku isonga mu gutanga amakuru, gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP Boniface Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara mu rubyiruko birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa.
Yasabye urubyiruko kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura ibyaha no kubikumira bitaraba, ashimangira ko gutanga amakuru ku gihe ari imwe mu ntwaro zikomeye mu guhangana n’ibyaha.

