U Buyapani: Umutingito wahitanye 4 abasaga 150 barakomereka 
Mu Mahanga

U Buyapani: Umutingito wahitanye 4 abasaga 150 barakomereka 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 17, 2022

Umutingito ukomeye wari ku gipimo (magnitude) kiri hejuru ya 7.4 wibasiye igice cy’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Buyapani mu ijoro ryakeye uhitana abantu 4 abasaga 150 barakomereka. 

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko ayo makuru yatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Leta y’u Buyapani ikomeje kuburira abaturage ko mu minsi iri imbere hashobora kumvikana indi mitingito ikomeye, bityo bagasabwa gufata ingamba zituma bagabanya ibyago byo kuba bakomereka cyangwa bakabura ubuzima. 

Bivugwa ko nyuma y’uwo mutingito humvikanye undi uri ku gipimo cya 5.6 ahagana saa saba (1:00 am) z’ijoro.  

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iteganyagihe cyahise gitangaza ko hashobora kuvuka umuraba wa Tsunami muri Perefegitura ya Fukushima na Miyagi.

Nubwo iyo mpuruza yageze aho igateshwa agaciro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hari ibice by’inyanja byahise byongera ubutumburuke nubwo nta bintu bihambaye birangizwa n’izo mpinduka. 

Umutingito wo mu ijoro wahungabanyije bikomeye  inyubako zo muri Tokyo ndetse ingo zibarirwa muri miliyoni 2 zibura umuriro mu gice kinini cy’uburasirazuba bw’u Buyapani. 

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibihumbi by’ingo byari bitarabona umuriro w’amashanyarazi ugaruka nyuma y’amasaha 10 umutingito ubaye. 

Uyu mutingito wumvikanye muri aka gace nyuma y’iminsi mike Perefegitura ya Fukushima yizihije isabukuru ya 11 y’igisasu kirimbuzi cyahaturikiye mu mwaka wa 2011.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA