Uganda: Paulo Kafeero yataburuwe ngo hapimwe ADN
Imyidagaduro

Uganda: Paulo Kafeero yataburuwe ngo hapimwe ADN

MUTETERAZINA SHIFAH

June 1, 2026

Umurambo w’uwahoze ari umuhanzi ukomeye muri Uganda Prince Paul Kafeero, uzwi cyane nka Paulo Kafeero, wataburuwe kugira ngo hafatwe ibipimo bya gihanga bizwi nka ADN kugira ngo hakemurwe ibibazo by’abana basaga 20 bavuga ko ari abe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, kugira ngo hafatwe ibimenyetso bya ADN bizafasha gukemura amakimbirane amaze imyaka irenga 20 biteza imvururu ku banyamuryango b’uwo muhanzi.

Igikorwa cyo kumutaburura cyakozwe hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko, cyemezwa na Balaam Barugahara umunyapolitiki ariko wamenyekanye cyane mu myidagaduro mu myaka yatambutse aho yavuze ko ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo kimaze igihe kirekire mu muryango wa Kafeero.

Barugahara yavuze ko itsinda ry’inzobere mu buvuzi bw’ibimenyetso (pathologists) riyobowe na Dr Byaruhanga ari ryo ryacukuye umurambo rikanakusanya ibipimo bya ADN hakurikijwe amabwiriza y’urukiko n’uburyo busanzwe bukoreshwa mu bugenzacyaha.

Yagize ati: “Umubiri wa Paulo Kafeero umaze gutabururwa muri iki gitondo hagamijwe gufata ibipimo bya ADN, igikorwa cyari kimaze imyaka irenga 20 kidakemuka cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Umuryango umaze igihe kinini mu makimbirane ashingiye kuri iki kibazo, bityo uyu munsi ukaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenya ukuri.”

Akomeza ashimira abagize uruhare muri icyo gikorwa barimo urukiko, abagize umuryango, inzobere mu bugenzuzi bwa ADN ndetse na Uganda Police Force.

Ati: “Nshimiye abantu bose bagize uruhare mu itegurwa n’imigendekere myiza y’iki gikorwa, nishimiye kandi kuba narafashije mu buryo bwuzuye iki gikorwa mu nyungu z’ubutabera, ukuri no kubungabunga ubwumvikane mu muryango.”

Paul Kafeero yari umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya gakondo muri Uganda izwi ku izina rya ‘Kadongo Kamu muri Uganda’. Yakunzwe anamenyekana ku ndirimbo nka “Walumbe Zaaya,” “Dipo Naziggala,” “Muvubuka Munange,” “Singa Nalinze,” na “Dunia Weeraba.” zamugize icyamamare muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Paulo Kafeero yumvikanye tariki ya 17 Gicurasi 2007, i Kampala muri Uganda, ku bitaro bya Mulago National Referral Hospital, bitangazwa ko yazize uburwayi bw’impyiko (kidney failure) bwari bumaze igihe bumurembeje.

Ku bakunzi b’injyana ya Kadongo kamu bafata Paulo Kafeero nk’umuhanzi w’umunyabigwi  batanze ibyishimo mu mateka y’umuziki wa Uganda. Nubwo yapfuye, indirimbo ze ziracyakunzwe n’abatari bake.

Biteganyijwe ko ibisubizo bya ADN bizagaragaza niba abavuga ko ari abana be koko bafite isano y’amaraso na Kafeero, bityo bemererwe kumenyekana nk’urubyaro rwe mu buryo bwemewe nyuma y’imyaka 19 uwo muhanzi yitabye Imana.

Minisitiri wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Abana Balaam Barugahara yashimangiye ko ADN yamaze gukorwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA