Umukobwa yahawe indishyi y’asaga miliyoni 800 kubera ubushye bw’ibyo yatetse
Mu Mahanga

Umukobwa yahawe indishyi y’asaga miliyoni 800 kubera ubushye bw’ibyo yatetse

Imvaho Nshya

July 22, 2023

Inteko y’iburanisha (jury) yo muri leta ya Florida muri Amerika yategetse ko umwana w’umukobwa w’imyaka umunani ahabwa indishyi y’amadolari 800,000 (miliyoni 941Frw), nyuma yuko ahiye bikomeye ubwo inyama ikaranze y’inkoko yo muri kompanyi McDonald’s icuruza ibiryo yamugwaga ku kaguru.

Iyo nyama ikaranze yari “ishyushye cyane”, yatwitse Olivia Caraballo mu mwaka wa 2019, ubwo yari afite imyaka ine, mu gihe yapfunduraga ifunguro rye ry’abana ryitwa ‘Happy Meal’ ari mu modoka.

Hari ku ishami rya McDonald’s ryo mu mujyi wa Tamarac, hafi y’umujyi wa Fort Lauderdale muri Florida, mu buryo bwo guhaha aho abaguzi bahabwa ibyo baguze batiriwe basohoka mu modoka.

Umuryango we wari wasabye indishyi ya miliyoni 15 z’amadolari.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, inteko y’iburanisha yasanze McDonald’s, n’iduka rifite uburenganzira bwo gucuruza ibyayo (franchise), ari byo bigomba kuryozwa ibyabaye kuri uwo mwana.

Indi nteko y’iburanisha itandukanye n’iyo, yo mu karere ka Broward muri Florida, yateranye ku wa gatatu mu gihe kitageze ku masaha abiri, mbere yuko igera ku mwanzuro wayo ku ndishyi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyaho the Sun Sentinel.

Yategetse ko Caraballo ahabwa indishyi y’amadolari 800,000 na McDonald’s n’iryo duka ricuruzanya na yo, rifitwe na kompanyi Upchurch Foods, kubera ububabare (bwo ku mubiri) n’ububabare bwo mu bwenge (mu bitekerezo) byamuteye.

Ayo arimo amadolari 400,000 yo ku myaka ine ishize n’amadolari 400,000 ku gihe kiri imbere.

Mu itangazo, itsinda ry’abunganizi mu mategeko b’uwo muryango ryavuze ko icyo cyemezo gifite “agaciro gakomeye”.

Philana Holmes, nyina w’uwo mwana w’umukobwa, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ati: “Ndishimye rwose kuba bateze amatwi ijwi rya Olivia kandi inteko y’iburanisha igashobora gufata umwanzuro ushyize mu gaciro.

“Ibyo biranshimishije. Mu by’ukuri sinari mbyiteze, rero kuri jyewe ibi birenze gushyira mu gaciro”.

BBC yasabye McDonald’s kugira icyo ibivugaho ariko ntiyasubije kugeza ubu.

Holmes yabwiye inteko iburanisha ko umukobwa we afite inkovu yatewe n’ubwo bushye kandi ko uwo mwana ahangayikishijwe n’uko imuvanwaho, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the Sun Sentinel.

Mu iburanisha, abunganira uwo muryango berekanye amafoto y’ubushye hamwe n’ijwi ry’uwo mukobwa ubwo yatakaga cyane nyuma yo gukomereka.

McDonald’s yari yavuze ko uwo muryango ukwiye guhabwa amadolari 156,000 kuko, nkuko yabivuze, ububabare bwe bwarangiye nyuma yuko ubushye bukize mu byumweru bitatu.

Nkuko byatangajwe na CBS News, ikorana na BBC muri Amerika, mu iburanisha, Jennifer Miller, umwunganizi wa McDonald’s, yagize ati:

“Aracyajya kuri McDonald’s, aracyasaba kujyanwa kuri McDonald’s, aracyasaba ibiryo [kuri McDonald’s] atavuye mu modoka ari kumwe na mama we, agahabwa inyama zikaranze z’inkoko”.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA