Urugendo rwa Jamie Vardy wavuye mu nsinga akagera ku Gikombe cya Premier League
Siporo

Urugendo rwa Jamie Vardy wavuye mu nsinga akagera ku Gikombe cya Premier League

MICOMYIZA Fidele

June 5, 2026

Mu gitabo Napoleon Hill yise Think and Grow Rich, mu gice cya 13, avuga ko mbere y’uko umuntu agera ku ntsinzi aba akwiriye kwitegura guhura n’ibisitaza ndetse rimwe na rimwe akanatsindwa, nkuko byagenze kuri Vardy ariko agahitamo kudacika intege bikamuvana mu ruganda rw’insinga kugera ku gikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza.

Jamie Vardy yavukiye mu Mujyi wa Sheffield ku wa 11 Mutarama 1987, akurira mu muryango usanzwe, ubuzima bwe bwari nk’ubw’abandi bana bo muri ibyo bice ndetse umupira w’amaguru wari inzozi ze zikomeye kuva akiri muto.

Yatangiye gukina akiri muto cyane, hafi ku myaka irindwi cyangwa umunani y’amavuko, aho yakiniraga ku mihanda no mu mashuri yo muri Sheffield. Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ritoza gukina umupira w’amaguru (Academy) ya Sheffield Wednesday, icyo gihe yari afite icyizere, ariko byose ntibyagenze neza.

Ku myaka 16, Jamie Vardy yirukanywe muri Sheffield Wednesday Academy bamuhoye ko yari gato gato babona ntaho azagera muri Ruhago, ntibizeraga ko azashobora gukina ku rwego rwo hejuru ndetse yafatwaga nk’udafite imbaraga zihagije zo gukina ku rwego rw’ababigize umwuga. Icyo gihe ni ho inzozi ze zashoboraga kurangirira.

Nyuma yo kwirukanwa mu mupira, yatangiye gukora mu ruganda rukora ibikoresho byifashishwa mu gufatanya ibintu no kubikomeza (carbon fiber) hamwe n’ibikoresho bifasha mu buvuzi icyo gihe yari afite imyaka iri hagati ya 16 na 18. Akazi ke kari ugukora ibikoresho bifasha mu buvuzi (splints), yewe yanakoraga amasaha menshi.

Iyo yabaga avuye mu kazi ku mugoroba yajyaga kwikinira mu Ikipe ya Stocksbridge Park Steels, iyi kipe yakinaga bisanzwe byo kwishimisha nta n’irushanwa runaka yitabiraga.

Nyuma yo kwigaragaza neza yagiye gukina muri FC Halifax Town itari mu makipe yo ku rwego rwo gukina Shampiyona yu Bwongereza, yakiniraga ku kibuga cya The Shay, nyuma ajya muri Fleetwood Town na yo yari iri kuri uru rwego ari na ho yatangiye kwigaragaza cyane kuko yatsindaga ibitego byinshi, yabaye umwe mu bakinnyi batinyitse mu cyiciro cya Non-League ndetse atangira gukurura amaso y’amakipe akomeye.

Umwaka wa 2012 wabaye uw’Umugisha kuri Vardy kuko ari bwo yabengutswe n’Ikipe ya Leicester City ndetse aba n’Umukinnyi wa mbere uguzwe menshi aturutse mu cyiciro cyo hasi cya Non-League, ubwo yagurwaga miliyoni imwe y’Amayero, aba yerekeje mu cyiciro cyo hekuru atyo nubwo benshi bari bagishidikanya ku bushobozi bwe.

Nyuma y’Imyaka 3 gusa agezeyo Liecester City yatwaye igikombe cya shampiyona kandi Vardy abigizemo uruhare rugaragara kuko yatsinze ibitego mu mikino 11 yikurikiranya aba abaye umukinnyi urangamiwe n’Isi yose bibaza uko ahazaza he hazaba hameze.

Kuva icyo gihe yatangiye kwifuzwa n’Amakipe akomeye nka Arsenal ariko yose arayahakanira ahitamo kuguma muri iyi kipe yamukuye aho Umwami yakuye Busyete.

Vardy yatsindiye Liecter ibitego biri hagati ya 198 na 200 mu marushanwa yose, ndetse muri rusange abarirwa imikino isaga 500 yose hamwe yayikiniye.

Kuri ubu Vardy akinira ikipe ya Cremonese mu Butaliyani akaba abarirwa umutungo ufite agaciro ka kamamiliyoni hagati ya 50 na 58 z’Amayero.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bakunze kumwifashisha nk’urugero rwiza rw’umukinnyi ukomeye utaranyuze mu mashuri y’umupira, nta mukinnyi wundi yarebeyeho, ndetse ataraciye n’inzira y’ubusamo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA