Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyongeye kugaba ibitero byo mu kirere ku barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ISIL/ISIS mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, mu rwego rwo guhashya imitwe y’iterabwoba.
Ubuyobozi bw’Igisirakre cya Amerika bwemeje ko ibi bitero byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM) ku bufatanye n’ingabo za Nigeria. Ibyo bitero byagabwe ngo byibasiye ibirindiro by’umutwe wa ISIS, byari bigamije gusenya ibikorwa remezo by’uwo mutwe no kuwuca intege ku bitero ugaba ku basivili no ku ngabo z’ibihugu byo muri ako karere.
Ubuyobozi bwa Amerika bwemeje ko nta musirikare wa Amerika cyangwa uwa Nigeria wakomeretse cyangwa ngo agwe muri icyo gikorwa. Mu itangazo ryashyizwe hanze, AFRICOM yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri mu rwego rwo gushyigikira ibihugu bya Afurika bihanganye n’imitwe y’iterabwoba.
Ibi bitero bya Amerika bibaye nyuma y’igihe gito hatangajwe urupfu rwa Abu-Bilal al-Minuki, umwe mu bayobozi bakuru ba ISIL/ISIS muri Afurika y’Iburengerazuba aho bivugwa ko yishwe mu kindi gikorwa cya gisirikare giherutse gukorwa muri ako karere.
Leta ya Nigeria yakomeje gushimira Amerika ku nkunga itanga mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba aho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwibanda cyane ku gusangira amakuru y’ubutasi, guhugura abasirikare no gutanga ubufasha bw’ikoranabuhanga.
Mu myaka ishize, Nigeria yakunze kunengwa kunanirwa guhashya imitwe y’iterabwoba, icyakora abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko ibikorwa bihuriweho n’amahanga biri gutanga umusaruro mu kugabanya ubushobozi bw’iyo mitwe.