Yampano yagaragaje ko yari yatangiye guhagarika urumogi
Ubutabera

Yampano yagaragaje ko yari yatangiye guhagarika urumogi

MUTETERAZINA SHIFAH

June 2, 2026

Umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu muziki, yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hagaragazwa urwandiko rutanga imbabazi rwanditswe n’umukunzi we uzwi nka ‘Vava’ Yampano agaragaza ko yari yatangiye urugendo rwo guhagarika urumogi.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, ubwo yari aje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza rwabereye ku rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Umushinjacyaha yagaragaje ko ibyaha Yampano akurikiranyweho harimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Ubwo yari ahawe ijambo avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gukomeretsa ku bushake, Yampano yagaragaje ko ibibazo byabo byatangiye mu 2025, ubwo bagiraga ikibazo, umuntu babanaga agafata telefone agashyira hanze amashusho yabo. Avuga ko ibyo bikimara kuba ari bwo bahise batangira intonganya no kurwana.

Akomeza avuga ko hari ubwo yari kumwe n’umugore we mu modoka bagiye muri ‘sauna’ hanyuma ngo hari umugore wamuhamagaye amusaba amafaranga 10 000 Frw kubera ko yari arwaje umwana.

Nyuma yo kumwaka ayo mafaranga kandi Vava amwumva, Vava yahise atangira gutongana, afata ‘Vola’ y’imodoka ayikaraga avuga ko ayo mafaranga adakwiye gutangwa.

Bakiri muri ibyo, polisi yahise ibabona n’uko baraza bahuhishamo (Guhuhamo) basanga Yampano atanyoye ibisindisha ariko ngo ubwo bari bakigenda Vava yahise ava mu modoka igenda ngo avuga ko atajyana na we kandi arimo asesagura umutungo w’urugo.

Ku bijyanye n’urumogi Yampano yemeye ko yarunyoye ndetse yatangiye kurunywa yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye icyakora ko mbere y’uko afungwa yari ari mu rugamba rwo kuruhagarika.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yasanzwemo igipimo cyo hejuru mu mubiri we mu gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi kiri ku 166 mu gihe umuntu usanzwe ataba agomba kurenza 0,2.

Ku cyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Yampano yagihakanye ariko yemera ko iyo babaga barakaranyije yafungaga icyumba bombi barimo.

Umushinjacyaha yahise amubaza niba atarabikoraga agamije kumukubitira mu cyumba yafunze, arabihakana, ahubwo agaragaza ko yirinda ko amajwi yagera kure.

Umwunganira yagaragaje ko umugore wa Yampano, Uwineza Diane, yanditse inyandiko asabira umugabo we imbabazi ndetse anerekana ko bakongera kwiyunga, bakabana, Umushinjacyaha we yibukije ko hari ibyaha umugore we adafite ubushobozi bwo kubababarira.

Ubushinjacyaha bwasabiye Yampano gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bitandatu akurikiranyweho rigikomeje kandi ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha. Biteganyijwe ko imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 5 Kamena 2026, Saa cyenda.

Yampano yatanze imbabazi ku birego byo gukubitwa yaregaga umukunzi we

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA