Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Davido yatangaje ko atifuza ko abana be bazakora umuziki ahubwo ko bazakora mu bigo by’ubucuruzi bya se umubyara akaba na sekuru, Deji Adeleke.
Yabigarutseho mu kiganiro cya tariki ya 19 Mata 2026 aho yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyitwa The Breakfast Club gica kuri Radio Power aho yasobanuye ko ubuzima bwo mu myidagaduro bugoye kandi burimo inzira ndende itoroshye, ari yo mpamvu atifuza ko abana be banyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo mbere yo kugera ku iterambere.
Uwo muhanzi yagaragaje ko mbere y’uko amenyekana mu muziki, se atigeze amushyigikira muri urwo rugendo, ibyo avuga ko byigeze kumuca intege no kumwima ibyishimo.
Ati: “Data ntiyashakaga ko njya mu myidagaduro, kandi byarambabazaga cyane kugeza igihe abonye ko mbishyizeho umutima ntazabireka.”
Akomeza avuga ko ibyo byose ari byo ashingiraho yumva ko atakwifuriza abana be kuba umunyamuziki.
Ati: “Njye nababwira nti nimujye gukorana na sogokuru. Buri Noheli ajyana abuzukuru be bose, kandi nubwo afite ibintu byinshi birimo n’indege ze bwite, ibyishimo bye bishingira ku kubana n’abuzukuru be.”
Davido akomeza avuga ko we atizera ko ubuzima bwubakiye ku gushaka amafaranga cyangwa kuba icyamamare gusa ahubwo ahubwo ko umunezero nyakuri uva mu muryango nk’urugero yahawe na Se.
Nubwo bitari mu byo yifuza ariko Davido avuga ko haramutse hari umwe mu bana be ubihisemo atamurwanya ahubwo yamushyigikira cyane ko hari n’umukobwa we ngo watangiye kumwereka ko aririmba.
Davido yatangiye umuziki akiri umunyeshuri muri Amerika, aho yaje gushinga itsinda ry’abaririmbyi ryitwa KB International. Icyakora, izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo “Dami Duro” yamuhesheje igikundiro muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika.
Uretse umuziki, Davido yanashinze inzu ifasha abahanzi yise DMW (Davido Music Worldwide), yafashije kuzamura impano nshya mu muziki wa Afurika.Kugeza ubu akaba abarwa mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi.
