Umuhanzi Ngarambe François Xavier, wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ yatatse umugore we amwifuriza isabukuru nziza, amubwira ko ari ikirango cy’ibyishimo kuri we n’abana babyaye.
Aba bombi bamaze imyaka 32 bubakanye bahora bagaragaza ko kubaka bidasaba kwiyemeza k’umwe mu bubatse umuryango ahubwo bisaba ko bombi bagira ukwiyemeza kandi ko umwe mu bubatse abuze kwiyemeza kubaka urugo rugakomera uko byagenda kose umuryango wasenyuka.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Ngarambe yandikiye umugore we Yvonne Solange amwifuriza isabukuru nziza anamumenyesha ko yamubereye ikirango cy’ibyishimo muri icyo gihe cyose bamaze bubakanye urugo.
Yanditse ati: “Mugore wanjye nagabiwe n’Imana, Malayika wanjye w’ubutaka Yvonne Solange, kuri uyu munsi w’akataraboneka wujuje imyaka 55 y’amavuko nkwandikiye nkwifuriza isabukuru nziza yuje ibyishimo bitangwa n’Imana.”
Ngarambe yakomeje ataka umukunzi we amubwira ko ubuzima bwe bwatangiranye n’ibyishimo byaba ibyo yahawe n’umurryango inshuti bikanarenga na we akabitanga ku bamwegereye barimo we n’abo babyaye.
Ati: “Waremwe mu byishimo, uvuka mu byishimo, uvukira kubaho mu byishimo, utera abandi ibyishimo, uri ikirango cy’ibyishimo. Ndagusabira kunga ubumwe ubutitsa n’Imana yakuremye, yo soko y’ibyishimo, kugira ngo bihore bigusendereye bikwire hose, muri bose.
Kuri iyi tariki kandi turizihiza imyaka 35 tumaze dutangiye urugendo rw’urukundo rwatugejeje ku gushyingirwa tariki 1 Mutarama 1994, hashize imyaka 32 amezi 3 n’iminsi 19, kugeza none turiho mu byishimo byo gukunda no gukundwa.”
Uyu muhanzi akomeza amubwira ko iyo yisuzumye asanga hari aho yahungabanyije ibyishimo umugore we yagombaga kubamo ariko amusaba imbabazi anamusaba kumusabira ku Mana yamumuhaye.
Ati : “Iyo nisuzumye nsanga hari aho nahungabanyije ibyishimo byawe. Ndagusaba imbabazi, ndagukunda kandi ndagusabira.” Asoza amubwira ko ari umuvugo we w’urukundo.
Ubusanzwe Yvonne Solange yizihiza isabukuru buri tariki 20 Mata, nyuma y’iminsi mike bizihiza igihe bashyingiranyweho kuko bakoze ubukwe 1 Mata 1994, bivuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hashize amezi atatu yonyine bashyingiranywe.
Ngarambe Francois na Yvonne Solange Kagoyire, kuri ubu bafitanye abana batanu (5), naho ku bigendanye n’umuziki amaze kugira indirimbo zisaga 50 zirimo iyitwa umwana n’umutware ifatwa nk’ikirango cye.
Umuhanzi Ngarambe yatakagije umugore we amwifuriza isabukuru nziza, umuhanzi Ngarambe François Xavier, wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ yatakagije umugore we amwifuriza isabukuru nziza, amubwira ko ari ikirango cy’ibyishimo kuri we n’abana babyaye.
Aba bombi bamaze imyaka 32 bubakanye bahora bagaragaza ko kubaka bidasaba kwiyemeza k’umwe mu bubatse umuryango ahubwo bisaba ko bombi bagira ukwiyemeza kandi ko umwe mu bubatse abuze kwiyemeza uko byagenda umuryango wasenyuka.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, Ngarambe yandikiye umugore we Yvonne Solange amwifuriza isabukuru nziza anamumenyesha ko yamubereye ikirango cy’ibyishimo muri icyo gihe cyose bamaze bubakanye urugo.
Yanditse ati: “Mugore wanjye nagabiwe n’Imana, Malayika wanjye w’ubutakaYvonne Solange,kuri uyu munsi w’akataraboneka wujuje imyaka 55 y’amavuko nkwandikiye nkwifuriza isabukuru nziza yuje ibyishimo bitangwa n’Imana.”
Ngarambe yakomeje ataka umukunzi we amubwira ko ubuzima bwe bwatangiranye n’ibyishimo byaba ibyo yahawe n’umurryango inshuti bikanarenga nawe akabitanga ku bamwegereye barimo we n’ababashibutseho.
Ati: “Waremwe mu byishimo, uvuka mu byishimo, uvukira kubaho mu byishimo, utera abandi ibyishimo, uri ikirango cy’ibyishimo.Ndagusabira kunga ubumwe ubutitsa n’Imana yakuremye, yo soko y’ibyishimo, kugira ngo bihore bigusendereye bikwire hose, muri bose.
Kuri iyi tariki kandi turizihiza imyaka 35 tumaze dutangiye urugendo rw’urukundo rwatugejeje ku gushyingirwa tariki 1 Mutarama 1994, hashize imyaka 32 amezi 3 n’iminsi 19, kugeza none turiho mu byinshimo byo gukunda no gukundwa.”
Uyu muhanzi akomeza amubwira ko iyo yisuzumye asanga hari aho yahungabanyije ibyishimo umugore we yagombaga kubamo ariko amusaba imbabazi anamusaba kumusabira ku Mana yamumuhaye. Ati : “Iyo nisuzumye nsanga hari aho nahungabanyije ibyishimo byawe. Ndagusaba imbabazi, ndagukunda kandi ndagusabira”asoza amubwira ko ari umuvugo we w’urukundo.
Ubusanzwe Yvonne Solange yizihiza isabukuru buri tariki 20 Mata, nyuma y’iminsi mike bizihiza igihe bashyingiranyweho kuko bakoze ubukwe 1 Mutarama 1994, bivuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye hashize amezi atatu yonyine bashyingiranywe.
Ngarambe Francois na Yvonne Solange Kagoyire, kuri ubu bafitanye abana batanu, naho ku bigendanye n’umuziki amaze kugira indirimbo zisaga 50 zirimo iyitwa ‘Umwana n’umutware’ ifatwa nk’ikirango cye.
