Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batanu ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’impanuka y’ikamyo yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu Karere Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ikomeretsa abantu icyenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabaye ariko itatewe n’uburangare bw’umushoferi cyangwa kugendera ku muvuduko ukabije.
Yagize ati: “Ni impanuka yabaye mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Mbere iva Nyanza ya Kicukiro, imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli yabereye Kicukiro Centre ku kiraro, abakomeretse bagera ku icyenda, n’abitabye Imana batanu”.
Yavuze ko abakomeretse barimo n’umushoferi wari uyitwaye, bakomeje kwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
CIP Gahonzire ati: “Mu byo yangije hari moto 13 n’imodoka umunani, hari kandi n’amapoto, inyubako, sitasiyo ya lisansi n’ibindi bikorwa remezo, gusa inyubako y’Akarere ntiyangiritse.”
Nubwo hagikorwa iperereza Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Gahonzire yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo modoka atagize uburangere ahubwo iperereza rigaragaza ko byatewe n’imikorere itari imeze neza y’iyo modoka (défaut mécanique)”.
Yagize ati: “Iriya modoka ntabwo yirukankaga, ni ibyuma bigize imodoka byabuze feri, turimo gukora iperereza kugira ngo tumenye niba yari yabuze feri akaba yayifashe bikanga”.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bubahiriza umuvuduko no gushishoza mu gihe bari mu muhanda.
By’umwihariko muri iki gihe cyegereje kwizihiza Iminsi Mikuru isoza umwaka, abantu bakwiye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha ku buryo bishobora guteza impanuka.
