Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe ibirori by’ubukwe bivugwa ko buzahuza icyamamare mu muziki Taylor Swift na Travis Kelce, umwe mu bakinnyi bakomeye ba National Football League (NFL), hamenyekanye ko abatumirwa basabwa gusinya amasezerano y’ibanga agamije kubabuza gutangaza amakuru ajyanye n’ubwo bukwe.
Icyakora, amakuru yatangajwe na TMZ agaragaza ko ayo masezerano adateganya ibihano by’amafaranga cyangwa ibindi bihano byihariye ku muntu wayarengaho, nubwo akomeje gufatwa nk’igice cy’ingamba zikomeye zo kurinda ibanga ry’ibirori.
Bivugwa ko abatumirwa batahawe uburenganzira bwo gukoresha amashusho yabo, ibintu byatumye benshi bakeka ko nta gahunda ihari yo gukora filime cyangwa ikiganiro kizerekanwa ku bukwe.
Nubwo nta gihano cy’amafaranga giteganyijwe, umuntu watangaza amakuru cyangwa amashusho y’ubwo bukwe ashobora guhura n’ingaruka zirimo kutazongera gutumirwa mu birori by’abo bombi cyangwa kunengwa n’abandi batumiwe kubera kutubahiriza ibyo yiyemeje.
Mu rwego rwo gukaza umutekano, buri butumire bwashyizweho ikimenyetso cyihariye (watermark) kirimo amazina y’uwo bwohererejwe. Ibi bivuze ko nihagira ubutumire busakazwa ku mbuga nkoranyambaga, byoroha kumenya uwabushyize hanze.
Amakuru kandi avuga ko ubutumire bugaragaza gusa ko ibirori bizabera mu Mujyi wa New York ku wa 3 Nyakanga, ariko aho nyirizina bizabera hagizwe ibanga rikomeye kugeza ubu. Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko muri ibyo birori hitezwe abashyitsi bari hagati ya 1 100 na 1 200.
NIYIRORA Theogene