Jenoside yasasiwe na politiki ya mbatanye mbategeke – Iradukunda
Politiki

Jenoside yasasiwe na politiki ya mbatanye mbategeke – Iradukunda

HITIMANA SERVAND

April 17, 2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda yifatanyije n’Abanyabugesera mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama, agaragaza uruhare rw’abakoloni mu guhembera amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yambuye ubuzima Abatutsi basaga miliyoni.

Kwibuka abiciwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026 hanashyingurwa imibiri yabonetse yari itarashyingurwa mu cyubahiro.

Iradukunda Yves yavuze ko Jenoside itabaye impanuka ko ahubwo yateguwe igihe kirekire igasasirwa na politiki mbi itanya Abanyarwanda ikaza no gushyigikirwa n’ubuyobozi bubi bwikirije intero y’abakoloni.

Ati: “Jenoside yadutwaye abacu yateguwe mu gihe kirekire isasiwe na politiki y’abakoloni ya mbatanye mbategeke. Aba basanze Abanyarwanda bunze ubumwe, bafite umuco umwe, ururimi rumwe, bafite Imana imwe. Abaturage batabariraga hamwe bafite umuyobozi w’ikirenga ari we Mwami, akaba umuyobozi wa bose kandi bamukunda bakanamugandukira. Ibi rero ntibyabashimishije.”

Akomeza agira ati: “Bateguye umugambi mubisha wo kubiba amacakubiri barabikora kandi babigeraho kuko intero yabo yikirijwe n’Abayobozi babi batitaye ku gusenyuka kwa bwa bumwe bw’Abanyarwanda.”

Iradukunda yagaragaje ko ubutegegetsi bwa Habyarimana bwateguye bunanoza umugambi wa Jenoside.

Ati: “Leta ya Habyarimana yasohoje umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi. Nkuko twabyumvise no mu buhamya bw’abarokotse, Jenoside yagiye igerageragezwa na hano mu karere ka Bugesera mu myaka ya za 92 ibi kandi byanakorwaga no mu bindi bice by’Igihugu.

Uyu munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turabakomeza kandi dushima ko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ubuyobozi butavangura, ubuyobozi bwimakaza ihame ry’ubumwe nkuko biri no mu Itegeko Nshinga ryacu”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda yashimangiye ko kwibuka ari uguha agaciro abambuwe ubuzima.

Ati: “Kwibuka ni ukubasubiza agaciro bambuwe. Iki gikorwa kandi gikwiye kujyana no gukomeza kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Hari ababikora bifashishije imbuga nkoranyambaga ariko natwe dukwiye kuzifashisha mu kwamagana imigambi yabo. Ubuyobozi bw’Igihugu burakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubabwira tuti mukomere kandi ntibizongera.”

Umwe mu bafite abe bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama Mukandeze Angelique yavuze ko bashimira cyane Inkotanyi zabafashije kurokoka ndetse nuko Leta yakomeje kubafasha ubu bakaba bakomeye.

Ati: “Kuba Hari abakiriho ni ubwitange ntagereranwa bw’Inkotanyi. Turashimira cyane Perezida wa Repubulika wari ubarangaje imbere n’abandi mwarakoze kudusubiza ubuzima. Turashimira ko ubuyobozi bwatubaye hafi bukadufasha yaba mu mibereho n’isanamitima ubu tukaba dukomeye.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama rushyinguyemo abasaga ibihumbi 50.

Abayobozi batandukanye bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama
Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA