Inkongi yabereye mu kigo cyita ku bana bafashwa, giherereye mu karere ka El-Mohammadia, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kurengera abaturage. Impamvu y’iyo nkongi ntiramenyekana kugeza ubu.
Iyo nkongi yabereye mu kigo cyita ku bana b’imfubyi mu nkengero za Alger, giherereye mu karere ka El-Mohammadia mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 15 rishyira ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga, yahitanye abantu bagera kuri 11 abandi 19 barakomereka, nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurengera abaturage, cyatabaye ahagana saa cyenda n’igice za mu gitondo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Monde, icyateye inkongi ntikiramenyekana kandi icyo kigo ntikiragaragaza imyaka y’abahitanywe n’inkongi cyangwa niba hari abana bari muri bo. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje aho Ikigo cyavuze mu itangazo ryacyo rigira riti: “Ikigo gishinzwe kurengera abaturage gikomeje ibikorwa byo kuzimya inkongi.”
Minisitiri w’Intebe wa Algérie Sifi Ghrieb yasuye abakomeretse mu bitaro i Zeralda mu nkengero za Alger, hanyuma asura ibitaro bya Mustapha-Bacha mu murwa mukuru, nk’uko byatangajwe na televiziyo y’icyo gihugu.
Algérie imaze iminsi myinshi ifite ikibazo cy’ubushyuhe budasanzwe, hafi inkongi igihumbi zagaragaye mu cyumweru kimwe mu gihugu hose. Mu masaha 24 ashize, inzego zishinzwe umutekano w’abaturage zahanganye n’inkongi 139 zabereye mu mashyamba, mu bihuru, mu bihuru no mu mirima ihinzemo ibiribwa. Muri zo, 120 zazimye burundu ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga.
Ku wa Gatatu, inkongi 19 zari zitarazima mu ntara icumi zo mu majyaruguru no hagati muri Algérie. Indege za kajugujugu zakoreshejwe mu gufasha ibikorwa byo kuzimya inkongi, bafatanyije n’abandi bari gukora ubutabazi ku butaka. Buri mpeshyi, mu majyaruguru ya Algérie hakunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro mu mashyamba, bigatizwa umurindi n’ibihe by’izuba (amapfa) n’ubushyuhe bwinshi, ubwabyo biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.