U Bwongereza: Abafite imyaka 15 kuzamura basabiwe urukingo rwa mugiga
Mu Mahanga

U Bwongereza: Abafite imyaka 15 kuzamura basabiwe urukingo rwa mugiga

Imvaho Nshya

July 16, 2026

Abahanga mu buzima bagira inama Guverinoma y’u Bwongereza ku bijyanye n’inkingo basabye ko urubyiruko rwose rufite imyaka 15 kuzamura rwatangira guhabwa ku buntu urukingo rwa mugiga (Meningitis B/MenB), nyuma yuko muri Werurwe hagaragaye icyorezo gikomeye cy’iyi ndwara mu gace ka Kent, kigahitana abantu babiri.

Iki cyifuzo cyatanzwe na Komite ihuriweho n’inzobere mu nkingo no gukingira indwara (JCVI), igaragaza ko ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukingira abangavu n’ingimbi byafasha kugabanya ubwandu bw’iyi ndwara ishobora guhitana ubuzima cyangwa igasigira abayirokotse ubumuga bukomeye.

Mugiga ni ndwara ki?

Ni indwara iterwa na bagiteri yitwa méningocoque / Meningococcal yo mu itsinda B. Iyi bagiteri yibasira udufuka dukingira ubwonko n’uruti rw’umugongo, igatera mugiga. Ishobora kandi kwinjira mu maraso igatezamo imyivumbagatanyo (sepsis), byahitana umuntu mu gihe gito iyo atabonye ubuvuzi bwihuse.

Nubwo iyi ndwara idakunze kugaragara cyane, abaganga bavuga ko iyo ifashe umuntu ishobora kumusigira ingaruka zirimo gucibwa ingingo z’umubiri, kutumva, kwangirika k’ubwonko cyangwa urupfu.

Kugeza ubu, mu Bwongereza uru rukingo rusanzwe ruhabwa impinja kuva rwashyirwa muri gahunda y’igihugu y’inkingo mu mwaka wa 2015. Icyakora, abana n’urubyiruko bavutse mbere y’iyo gahunda ntibigeze baruhabwa.

Abahanga bavuga ko imyaka 15 ari igihe cyiza cyo gutangira gukingirwa kuko ari bwo benshi batangira kubana n’abandi mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza, ibintu byongera ibyago byo kwanduzanya.

Mu gihe iki cyifuzo cyakwemezwa, abatarigeze bakingirwa bazahabwa inshinge ebyiri kugira ngo babone ubwirinzi bwuzuye, mu gihe abakingiwe bakiri impinja bazahabwa urushinge rumwe rwo kongerera umubiri ubudahangarwa.

Nubwo iki cyifuzo cyashyikirijwe Guverinoma, icyemezo cya nyuma kiracyategerejwe, ni yo izagena niba uru rukingo ruzatangwa ku buntu binyuze muri serivisi z’ubuzima z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Bwongereza (NHS).

Hagati aho, u Bwongereza bwamaze gutangiza gahunda y’igihe gito yo gukingira ku buntu urubyiruko rugiye gutangira kaminuza ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo gukumira ko habaho ibindi byorezo nk’icyabaye muri Kent.

Ibimenyetso byayo n’uko ikwirakwira

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe bikabije, kugagara ijosi, kugira isesemi no kuruka, kubabara amaso iyo umuntu arebye mu rumuri, kugira ibitotsi byinshi, kwibagirwa vuba, guhumeka insigane, ndetse rimwe na rimwe hakagaragara uduheri cyangwa utubara dutukura ku ruhu.

Iyi ndwara ikwirakwira binyuze mu matembabuzi ava mu kanwa cyangwa mu mazuru, bityo umuntu ashobora kuyandura iyo asomanye n’uyifite, basangiye ibinyobwa, ibikoresho byo kuriraho, ndetse no kubana igihe kirekire ahantu hafunganye nk’amacumbi y’abanyeshuri.

NIYIRORA Theogene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA