Diamond Platinumz agiye gutaramira i Kigali
Imyidagaduro

Diamond Platinumz agiye gutaramira i Kigali

MUTETERAZINA SHIFAH

July 16, 2026

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platinumz yabwiye Abanyarwanda ko abakumbuye abateguza ko arimo kwitegura kubataramira muri BK Arena abasaba kutazabura. Yifashishije amashusho yafashe humvikanamo indirimbo ‘Pom Pom’, yakoranye na Bruce Melodie, Diamond yayasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026, ateguza icyo gitaramo.

Yagize ati: “Banyarwanda Ndabasuhuje. Uyu ni Diamond Platnumz, nje hano kugira ngo mbabwire ko tariki 29 Kanama 2026 nzataramira muri BK Arena mu gitaramo ‘Friends of Amstel.’ Bwira mugenzi wawe abwire mugenzi we ko Platnumz agiye kuza i Kigali. Ndabakumbuye kandi ntegereje kubabona.”

Ni igitaramo biteganyijwe ko Diamond Platnumz azafatanya n’abarimo Nel Ngabo na Ish Kevin, mu gihe abazavanga imiziki bazaba barimo DJ Marnaud na Etania, umwe mu ba-DJ bagezweho muri Uganda.

Diamond Platinumz agiye gutaramira Abanyarwanda nyuma y’iminsi mike Zuchu wari umugore we atangaje ko bahagaritse umubano kandi banatangiye gahunda yo gusaba gatanya nubwo uwo muhanzi yaruciye akarumira ntagire icyo abivugaho.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizayoborwa na ‘Rocky Try’ afatanyije n’umunyarwenya ‘Michael Sengazi’, kikazabera muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama 2026.

Diamond Platinumz agiye gutaramira i Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA