Guverinoma ya Uganda yatangaje ko umurwayi wa nyuma wari urwaye Ebola yasezerewe mu bitaro nyuma yo gukira burundu, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhashya iki cyorezo cyari cyarateje impungenge mu gihugu no mu Karere.
Uyu murwayi, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemerewe gusubira mu muryango we nyuma yo kwitabwaho n’abaganga. Kuri ubu Uganda yahise itangira kubara iminsi 42 igenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), mbere y’uko ishobora gutangaza ku mugaragaro ko icyorezo cya Ebola cyarangiye burundu mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yavuze ko nubwo ibi ari intsinzi ikomeye, abaturage bagomba gukomeza kwitwararika no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, impiswi cyangwa kuva amaraso bidasobanutse, kuko kuvurwa hakiri kare bifasha kurokora ubuzima.
Iki gihugu cyashimiye abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, abaturage, abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye zagize uruhare mu kurwanya iki cyorezo no gukumira ikwirakwira ryacyo.
Icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda giturutse muri RDC, aho cyakomeje gukwirakwira cyane. Muri Uganda habaruwe abantu 20 banduye, barimo 15 binjiriye mu gihugu baturutse muri RDC n’abandi batanu banduriye imbere mu gihugu, mu gihe abantu babiri bahitanywe na cyo. Abanduye benshi bakize nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Nubwo mu gihugu cya Uganda iki cyorezo kiri hafi kurangira, muri RDC ho kiracyahangayikishije cyane. Imibare iheruka igaragaza ko abarenga 2 000 bamaze kwandura, mu gihe abasaga 750 bamaze guhitanwa na Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, ikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Abashinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga bavuga ko gukomeza gukurikirana abanduye, kugenzura abahuye na bo no gukomeza ubukangurambaga ari byo bizafasha Uganda kugera ku ntego yo gutangaza ko nta Ebola ikiharangwa mu gihugu nyuma y’iminsi 42 hatabonetsemo umurwayi mushya.
NIYIRORA Theogene
