Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye itsinda ry’abapolisi 210 bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, aho bari bamaze umwaka, basimburwa na bangenzi babo.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2026, cyiyoborwa na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, Itsinda ryakiriwe ryari riyobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, aho ryari rimaze umwaka muri Santarafurika.
Basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatatu, riyobowe na SSP Emmanuel Busasa, na ryo rikaba rizamara umwaka muri Santarafurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
CP Yahaya Kamunuga, yashimiye aba bapolisi bagarutse mu gihugu imirimo myiza bakoze, ubunyamwuga, imyitwarire iboneye n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
Yagize ati: “Nishimiye kubakira mu gihugu no kubashimira mu izina rya Polisi y’u Rwanda. Mwashyize mu bikorwa inshingano zanyu kinyamwuga, mukorera kure y’imiryango yanyu, kandi mugaragaza ubushobozi n’urwego rw’imikorere rwari rwitezwe nk’uko bisanzwe ku Banyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Ni ishema kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Niba mwarashoboye kuzuza neza izi nshingano hanze y’igihugu, nta gushidikanya ko muzakomeza gukorera igihugu n’ubwitange mu rugendo rwacyo rw’iterambere.”
SSP Jean D’Amour Ndagijimana yavuze ko abapolisi bakoze neza inshingano bari bashinzwe zirimo; gukora amarondo, kurinda abayobozi bakuru no kubungabunga umutekano n’ituze rusange ry’abaturage bari bashinzwe kurinda. Yavuze kandi ko, uretse inshingano z’umutekano, aba bapolisi banagize uruhare mu bikorwa byo kwegera abaturage bigamije gushimangira imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
Yagize ati: “Twitabiriye kandi ibikorwa by’iterambere rusange by’imibereho myiza nk’umuganda, dufasha abaturage kubona amazi meza, ubuvuzi, guha ibikoresho by’ishuri abanyeshuri ndetse tunifatanya na bo mu bikorwa bya siporo. Ibi byafashije guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, binagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abo mu byo twakoraga dutanga serivisi.”
Hashize imyaka 12 u Rwanda rutangiye kohereza abapolisi mu bikorwa bya MINUSCA, aho bakomeje kurangwa n’ubunyamwuga, bagateza imbere amahoro, umutekano n’ubudahangarwa bw’abaturage mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) mu mijyi irimo Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.
Inkuru iboneka ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu



