Umuhanzi Jose Chameleone yashimiye mugenzi we Bebe Cool nyuma y’uko yaguriye umugore we Zuena Kirema inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, avuga ko yishimiye intambwe Bebe Cool amaze kugeraho.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku gikorwa cya Bebe Cool bamaze igihe babagereranya, asubiza ko bidakwiye ko bakomeza kubagereranya.
Yagize ati: “Nishimiye Bebe kuko ari inshuti yanjye kandi nzi uburyo akora cyane. Guha umugore we impano nk’iyi ni ikimenyetso cy’uko hari n’indi migisha iri imbere ye. Abantu ntibakwiye kugereranya ibyo mfite n’iby’abandi. Umufuka wanjye utandukanye n’uwabo kandi nyuzwe n’ibyo mfite. Sinkiri muri cya gihe cyo guhangana.”
Aya magambo aje mu gihe abafana n’abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Uganda bakomeje kwishimira iyo nzu nshya ya Bebe Cool, yabaye imwe mu nkuru zikomeje kuvugisha benshi muri iki gihugu.
Amakuru avuga ko Bebe Cool yashyikirije umugore we Zuena Kirema iyo nzu mu ntangiriro za Nyakanga 2026. Jose Chameleone aboneraho kubwira ababazi ko bitakiri ngombwa ko babagereranya.
Jose Chameleone na Bebe Cool batangiye guhangana cyane hagati ya 2001 na 2005, byavugwaga ko icyo gihe bapfaga guhatanira kuyobora umuziki wa Uganda no kuba umuhanzi wa mbere. Uko bombi bagendaga bagera ku ntsinzi, banahataniye umutungo n’ibindi bagezeho. Icyakora, mu 2015 bariyunze, kuva icyo gihe bakomeza kubahana no gushyigikirana.
