Minisitiri Mukazayire yagaragaje inyungu u Rwanda rwiteze mu bufatanye na ‘Aston Villa’
Siporo

Minisitiri Mukazayire yagaragaje inyungu u Rwanda rwiteze mu bufatanye na ‘Aston Villa’

SHEMA IVAN

July 16, 2026

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko amasezerano y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya ‘Aston Villa’ yo mu Bwongereza azafasha mu guteza imbere umupira w’amaguru, kuzamura impano no gusangira ubumenyi, bikarushaho gukomeza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba Urwego rwa Siporo rukomeye. Yabitangaje binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa x kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Bwongereza agamije kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ ku myambaro yayo.

Aya masezerano avuga ko ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara imbere mu gatuza ku myambaro y’abakinnyi ku makipe y’abagabo, abagore n’abana. Minisitiri Mukazayire yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana no guha urubyiruko rufite impano inzira zo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ubufatanye bwa ‘Visit Rwanda’ na Aston Villa bufungura amahirwe mashya mu guteza imbere umupira w’amaguru, kuzamura impano no gusangira ubumenyi, bikarushaho gukomeza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana no guha urubyiruko rufite impano inzira zo kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati: “Twiteguye amahirwe azaturuka muri ubu bufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru no gutera imbaraga abakinnyi b’Abanyarwanda b’ahazaza.”

RDB yavuze ko gukorana n’imwe mu makipe afite izina rikomeye ku Isi mu mupira w’amaguru bizafasha gukoresha imbaraga za siporo mu kwamamaza u Rwanda no kurushaho kurushyira ku ikarita y’Isi.

‘Visit Rwanda’ ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu gufatanya n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika, bijyanirana n’ubundi bukangurambaga bugamije kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, yagaragaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2025 bwinjije arenga miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 880 Frw). Aya mafaranga yiyongereyeho miliyoni 38 z’amadolari ugereranyije na miliyoni 647 z’amadolari yinjijwe mu 2024.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko amasezerano y’u Rwanda na Aston Villa azafasha mu kubaka urwego rukomeye rwa Siporo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA