Mani Martin yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe na Amb. Mukasine
Imyidagaduro

Mani Martin yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe na Amb. Mukasine

MUTETERAZINA SHIFAH

July 16, 2026

Umuhanzi Mani Martin uri mu rugendo rw’ibitaramo n’ibikorwa byo kumurika Album ye nshya ‘Rebirth’ mu Buyapani, yatangaje ko yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe ubwo yahuraga na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mukasine Marie Claire, anamushimira ibiganiro bagiranye.

Uwo muhanzi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane 16 Nyakanga 2026, agaragaza amarangamutima ko mu byamunyuze harimo no guhura n’umudipolomate w’u Rwanda.

Yanditse ati: “Ubwo nari mu rugendo mvuye muri Miyazaki mu majyepfo y’u Buyapani njya i Fukushima mu majyaruguru y’icyo gihugu, nagize amahirwe yo guhura na Marie Claire Mukasine, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani. Ndashima cyane uburyo yanyakiriye neza, ni umugisha u Rwanda rufite mu Buyapani.”

Ni ubutumwa bwagaragaje ko Mani Martin yanyuzwe cyane kandi yahiriwe n’urwo rugendo ndetse ko yahakuye umukoro wo gukomeza kubaka umubano n’Abanyarwanda batuye cyangwa bahagarariye u Rwanda mu mahanga, no gukomeza kumenyekanisha umuco n’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mani Martin avuze ibi nyuma y’uko tariki 11 Nyakanga 2026, yari yakoreye igitaramo muri ‘Miyazaki International University’, cyabereye mu nyubako y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubusabane (International Exchange Center), cyitabirwa n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi bagize umuryango mugari w’iyi kaminuza.

‘Rebirth’ ni Album ya kane ya Mani Martin, yasohotse ku wa 1 Kanama 2025. Igaruka ku nsanganyamatsiko yo kwiyubaka no gutangira ubuzima bushya. Iriho indirimbo zivuga ku rukundo, amahoro n’icyizere, zivanze n’injyana zirimo ‘Afro-fusion’ n’umuziki ‘Gakondo Nyarwanda’.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA