Amagare: Akarere Ka Rusizi kahawe kwakira Race ‘To Remember’
Siporo

Amagare: Akarere Ka Rusizi kahawe kwakira Race ‘To Remember’

SHEMA IVAN

April 21, 2026

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Akarere ka Rusizi yo kwakira Isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [Race to Remember] rizaba iminsi ibiri mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 25 n’iya 26 Mata 2026.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026. FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Ndayishimiye Samson mu gihe Akarere ka Rusizi kari gahagarariwe n’Umuyobozi wako Sindayiheba Phanuel.

Umunsi wa mbere w’isiganwa biteganyijwe ko izava i Karongi usorezwe i Rusizi mu gihe uwa kabiri, abakinnyi bazazenguruka i Rusizi.

Mu mwaka ushize wa 2025, iri siganwa ryegukanywe na Ikundabayo Roben mu bagabo na Nzayisenga Valentine mu bagore.

Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akarere ka Rusuzi kahawe kwakira isiganwa rya Race to Remember

Akarere ka Rusizi kahawe kwakira isiganwa ryo Kwibuka nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi “ Race to Remmber”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA