Umuhungu w’umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, uzwi nka Abba Marcus Mayanja n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura. Nk’uko ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda cyabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026, ayo makuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru agaragaza uwo musore n’umukunzi we Angel bishimanye.
Ni amakuru kandi yashimangiwe na Angel ubwe wasangije abakunzi be amashusho abyinana na Abba Marcus Mayanja banagaragaza inda y’uwo mukobwa bavuga ko iyo nda imaze ibyumweru 19. Abba Marcus ni imfura ya Jose Chameleone n’uwahoze ari umugore we, Daniella Atim, batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2024, bivuze ko Jose Chameleone agiye kuba Sekuru w’umwana.
Nubwo akiri muto, Abba Marcus agaragara muri ayo mashusho yishimye kandi agaragaza ko yiteguye gufata inshingano. Abba Marcus afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari imfura ya Jose Chameleone aho afite abandi bavandimwe barimo bane bahuje nyina na Babiri bahuje se.
