Burera: Imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro
Imibereho

Burera: Imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 21, 2026

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, hashyinguwe imibiri 2 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye.

Iyo mibiri yabonetse mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, aho yari yarajugunywe mu musarani ushaje wo mu murima w’umuturage. Amakuru y’aho iri yamenyekanye muri Nyakanga 2025, ubwo umwe mu baturage yaguraga uwo murima ashaka kuwubakamo, akaza kubwirwa ko ushobora kuba urimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze abimenyesha ubuyobozi.

Nyuma y’ubushakashatsi n’amakuru, iyo mibiri yasanzwe muri uwo musarani ushaje. Uwo muturage watanze amakuru yavuze ko abo bantu bishwe mbere y’uko Ingabo za RPA Inkotanyi zihagera, bakicishwa agafuni n’uwitwaga Major Muvunyi, wari uzwi ku izina rya ‘Gafuni’.

Amakuru agaragaza ko abo bishwe mu 1992, bakicwa hari abaturage bo muri ako Kagari, ariko imyaka 32 ikaba yari ishize nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

Umwe mu barokotse Jenoside wo muri aka gace, watanze ubuhamya bwe mu gahinda kenshi, yagize ati: “Birababaje cyane kumva ko abacu bishwe bakajugunywa ahantu nk’aha, hanyuma imyaka irenga 30 ikarenga nta muntu ubivuze. Tuba twibaza niba koko hari umutima w’ubumuntu ugisigaye ku babibonye bakicecekera.”

Undi muturage warokotse Jenoside na we yavuze ko kutamenya irengero ry’ababo byakomeje kubababaza imyaka myinshi. Yagize ati: “Kubura aho uwawe ashyinguye ni igikomere gikomeye cyane. Ubu nibura turaruhutse kuko tubonye aho baruhukiye, ariko birababaje ko byatinze gutyo.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Burera, Niyonizera Méthode, na we yagaragaje akababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: “Birababaje cyane kuba hari abantu bazi aho imibiri y’abacu iri ariko bagakomeza kubihisha imyaka irenga 30. Ibi bikomeza kudushegesha nk’abarokotse Jenoside. Turasaba abafite amakuru bose kuyatanga.”

Mu muhango wo gushyingura iyo mibiri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kugaragaza ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati: “Nta mpamvu yo gukomeza guhisha amakuru ku hantu hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turasaba buri wese uyafite kuyatanga, kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro.”

Yakomeje ashimira abarokotse Jenoside ku rugendo rwo kwiyubaka no gutanga imbabazi. Yagize ati: “Umutima wo kubabarira wagaragajwe n’abarokotse Jenoside ni umusanzu ukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Kugeza ubu, mu rwibutso rwa Rugarama habarurwaga imibiri 15, nyuma yo gushyingura iyi mibiri 2, yose hamwe ikaba ibaye 17. Abaturage bakomeje gusabwa kuranga no gutanga amakuru y’ahantu hose bakeka ko hashobora kuba hari imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye.

Imibiri 2 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA