Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA yatangaje ko yashyikirijwe ikirego cya Musanze FC irega Umutoza Wungirije akaba na Team Manager w’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, ukekwaho gusaba Umunyezamu w’iyo Kipe Gahungu Habarurema, kwitsindisha mu mukino bari bafitanye.
Uyu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Ubworoherane, ku wa 17 Mata 2026. Mbere y’uyu mukino hagiye hanze amajwi ya Imurora asaba Habarurema Gahungu kuza kwitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Amagaju F.C
Byarangiye Musanze FC itsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0 byinjijwe na Destin Malanda na Ndayishimiye Edouard.
Mu ibaruwa Musanze FC yandikiye FERWAFA, yagaragaje ko ibikorwa byakozwe bihabanye n’umupira w’amaguru isaba ko Imurora Japhet wumvikanye mu majwi abihanirwa.
Yagize ati: “Mu byukuri ibi bikorwa byakozwe bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, akaba ari yo mpamvu dutanze ikirego kugira ngo Musanze FC irenganurwe kandi n’ibikorwa byakozwe biryozwe uwabikoze ari we Imurora Hakizimana Japhet.”
Musanze FC yakomeje ivuga ko ishingiye ku bikorwa uyu mugabo unashinzwe ubuzima bwa buri mu munsi mu Magaju FC yakoze, yahanishwa igihano cy’Imyaka itanu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri FERWAFA, Ngabo Roben, yemeje ko ikirego cyatangiye gukurikiranwa na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.
Ati: “Twakiriye ikirego cy’ikipe ya Musanze FC. Yatwandikiye irega umutoza Wungirije w’Amagaju FC, Japhet Imurora. Iramushinja “Match Manipulation”. Ikirego cya Musanze FC cyashyikirijwe Komisiyo y’Imyitwarire.” Match Manipulation ni ugukoresha uburyo budasanzwe ukagena ibigomba kuva mu mukino.
Gutsinda uyu mukino kwa Amagaju FC byayifashije gukomeza guhangana no kumuga mu Cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yafashe umwanya wa 15 w’agateganyo n’amanota 27.