Amakipe atandukanye azitabira igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru kizabera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kumenya amatsinda aherereyemo mu mikino iteganyijwe kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
Iyo Tombola igaragaza uko amakipe 48 agiye gukina bwa mbere iri rushanwa azahura mu matsinda 12 yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Ni umuhango witabiriwe na Perezida Donald Trump, Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney.
Muri ibyo birori Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yahawe igihembo cyiswe FIFA Peace Prize cyatanzwe ku nshuro ya mbere kubera uruhare yagize mu kunga ibibugu bitandukanye byari bifitanye amakimbirane.
Umukino ufungura irushanwa uzahuza Mexico na Afurika y’Epfo ku wa 12 Kamena kuri Estadio Azteca.
Amakipe yombi yaherukaga guhura mu mukino ufungura mu 2010 icyo gihe banganyije igitego 1-1.
MetLife Stadium isanzwe ikinirwaho imikino y’amakipe yo muri Major League Soccer ya New York Giants na New York Jets izaberaho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Iheruka gukinirwaho iri rushanwa mu 1994 gusa nyuma yo kuvugururwa ubu yakira abagera ku bihumbi 82.
Leta Zunze ubumwe za Amerika ni yo izaberamo imikino myinshi harimo iya ¼ ndetse umujyi wa Dallas uberemo imikino igera ku icyenda.
Uko amatsinda ateye
Nubwo iyi Tombola yabaye hari amakipe ane azamenyekana nyuma y’imikino ya Kamarampaka mpuzamigabane n’ibindi bizakomeza mu mikino kamarampaka y’i Burayi, iteganyijwe muri Werurwe 2026.
Itsinda A
Mexico, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo n’indi izava hagati ya Denmark, Macedonia na Repubulika ya Czech.
Itsinda B
Canada, Qatar, u Busuwisi n’indi izava hagati ya Wales, Ireland y’Amajyaruguru, u Butaliyani na Bosnia-Herzegovina.
Itsinda C
Brazil, Moroc, Haiti, Scotland.
Itsinda D
USA, Paraguay, Australia n’indi izava hagati ya Turukiya, Romania, Slovakia na Kosovo.
Itsinda E
U Budage, Curacao, Cote d’Ivoire, Ecuador.
Itsinda F
U Buholandi, u Buyapani, Tunisia n’indi izava hagati ya Ukraine, Sweden na Albania.
Itsinda G
U Bubiligi, Misiri, Ireland, New Zealand.
Itsinda H
Espagne, Cape Verde, Arabia Soudite, Uruguay.
Itsinda I
U Bufaransa, Senegal, Norvge, indi ni hagati ya Iraq Bolivia/Suriname.
Itsinda J
Argentina, Algeria, Austria, Yorodaniya.
Itsinda K
Portugal, Uzbekistan, Colombia n’indi izava hagati ya DR Congo, Jamaica na New Caledonia.
Itsinda L
U Bwongereza, Croatia, Ghana, Panama.


