APR FC yatsinzwe na Etincelles FC, inanirwa gukomeza gusatira Al Hilal SC
Amakuru

APR FC yatsinzwe na Etincelles FC, inanirwa gukomeza gusatira Al Hilal SC

SHEMA IVAN

April 18, 2026

APR FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026.

Ni umukino wabanjirijwe no gufata umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse abakinnyi ba APR FC bari bambaye udutambaro two mu ibara ry’ivu ku kuboko kw’ibumoso, aba Etincelles bambara utw’umukara.

Ni umukino wihutaga ku mpande zombi, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego ariko abakinnyi basatira bakogorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Mu minota 20, APR FC yihariye umupira hagati mu kibuga harimo koruneri yatewe na Bugingo Hakim ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 29, Etincelles FC yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Iraguha Awadi ku mupira Ishimwe Djabilu yamuhaye awushyira mu izamu.

Nyuma y’iminota itatu gusa, iyi kipe yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Dusabimana Anselme ku mupira yacomekewe na Robert Mukogotya awushyira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Etincelles FC itsinze APR FC ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, APR FC yagurukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura harimo umupira Memel Dao yateye ari mu rubuga rw’amahina, umupira ufatwa neza n’umunyezamu wa Etincelles FC, Nishimwe Moise.

Ku munota wa 62, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze impinduka Hakim Kiwanuka ishyiramo Mamadou Sy naho Memel Dao asimburwa na Mugisha Gilbert.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe gukomeza gusatira harimo umupira Byiringiro Gilbert yatanze mu rubuga rw’amahina, ariko William Togui ntiyawugeraho ngo awushyire mu izamu n’umutwe.

Mbere y’uko umukino urangira, Djibril Ouattara yishyuriye APR FC igitego kimwe muri bibiri ku mupira Mamadou Sy yamuhaye awushyira mu izamu.

Umukino warangiye APR FC yatsinzwe na Etincelles ibitego 2-1, inanirwa gukomeza gusatira Al Hilal SC iyiri imbere.

Ikipe y’Ingabo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 52, irushwa atatu na Al-Hilal SC ya mbere, yo ihura na Kiyovu Sports kuri uyu mugoroba.

Ni mu gihe Etincelles FC yabonye amanota atatu y’ingenzi yatumye igira 25 ku mwanya wa 16, irusha amanota ane Rutsiro FC na AS Muhanga ziri inyuma.

Indi mikino yabaye, Mukura VS yatsinze Al-Merrikh igitego 1-0 cya Hakizimana Zuberi naho Gicumbi FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-0 byinjijwe na Bitwayiki Bahati Clement na Niwenshuti Steven.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Mbere yo gutangira umukino hafashwe umunota umwe wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Dusabimana Anselme watsinze igitego cya kabiri cya Etincelles FC
Abakinnyi ba Etincelles FC bishimira igitego cya mbere
Memel Dao wa APR FC ni umwe mu bagize umukino mubi
Djibril Ouattara ahanganye Gedeo Ndonga Bivula
APR FC yatsinzwe na Etincelles FC inanirwa gukomeza gusatira Al Hilal iyiri imbere
Byari ibyishimo ku bakinnyi n’Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdu ‘Bekeni nyuma y’umukino
Igitego cya Hakizimana Zuberi cyafashije Mukura VS gutsinda Al-Merrikh 1-0

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA