Nyuma yo gukora ubukwe, umuramyi Prosper Nkomezi yateguje uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Prosper Nkomezi Live Tour in USA’ ateganya gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 17 Mata 2026, Nkomezi yasangije abakunzi be integuza y’ibyo bitaramo abasaba ko bitegura gutarama bagasabana n’Imana binyuze mu ndirimbo.
Ni ibitaramo yatangaje ko azatangirira muri Leta ya Iowa ku wa 31 Gicurasi 2026, akomereze i Dallas muri Texas ku wa 11 Nyakanga 2026. Bikazakomereza muri Arizona, Maine akaba azatangaza vuba amatariki azataramiraho mu Mujyi wa Seattle uherereye muri Leta ya Washingtion.
Ni uruhererekane rw’ibitaramo ruje rukurikira ibindi aherutse gukorera mu bihugu birimo Israel na Uganda, yakoze agamije kwagura ibikorwa by’umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ni byo bitaramo bya mbere Nkomezi agiye gutaramira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’umugabo wubatse urugo kuko yakoze ubukwe n’umugore we Retina Mfurakazi mu mpera za Werurwe 2026.
Prosper Nkomezi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake zirimo “Amamara”, “Nzakingura”, “Humura” n’izindi, zatumye agera ku mitima y’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, kuko akenshi ziba zishingiye ku butumwa bwo kwizera, ihumure n’urukundo rw’Imana, bituma zikoreshwa cyane mu nsengero no mu bindi bihe byo gusenga.
Muri Gashyantare ni bwo Nkomezi yagaragaje ibyishimo yagize by’uko yasuye ibice bimwe na bimwe bigaragaza ukwizera kwa gikrisitu birimo umusozi wa Goligota bivugwa muri Bibiliya ko Yesu yawubabarijweho n’ahandi.

