Bamwe mu bagore bitinyutse bakora imirimo imenyerewe ku bagabo bibateza imbere
Ubukungu

Bamwe mu bagore bitinyutse bakora imirimo imenyerewe ku bagabo bibateza imbere

NYIRANEZA JUDITH

March 9, 2024

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihijwekuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kuwizihiza, bamwe mu bagore bagaragaza ko kwitinyuka no kwiha intego byabafashije kwiteza imbere.

Umukobwa witwa Mucunguzi Izere Joselyne, uvuka i Nyaruguru yashimiye Ubuyobozi bwiza kuba bwarahaye ijambo umukobwa n’umugore.

Ati: “Ndashima ubuyobozi bwatumye umwana w’umukobwa asohoka mu gikoni, agakaraba agacya akajya mu ishuri. Kuri ubu, imyigire y’umwana w’umukobwa n’umuhungu, imyumvire yarahindutse, amasomo y’abahungu n’abakobwa turayashoboye.

Munyankaka Ancille komiseri w’umupira w’amaguru muri FERWAFA na we yavuze ko ubu abakobwa n’abagore bakina umupira mu mikino itandukanye, mu gihe hamabere byasaga naho ari imikino y’abagabo.

Yagize ati: “Muri siporo ubu hari amakipe 26, muri yo 12 ari mu cyiciro cya mbere na 14 mu cyiciro cya 2.  Tubikesha imiyoborere myiza, byatangiye ari urugamba abana b’abakobwa batabyumva ariko ubu babirimo neza, ari abakobwa ari n’abagore.”

Abakobwa n’abagore ntibatanzwe mu ruhando rwa ruhago

Yashishikarije ba mutima w’urugo kuba abanyamuryangi no kujya mu rwego rufata ibyemezo mu rwego rw’umupira.

Gutwara imodoka ntibyabagaho ku mukobwa, ariko kuri ubu hari abitinyutse ndetse batwara imodoka nini barimo Ntabomvura M. Rosine, Mukantazinda Claudine na Mukagihana Ernestine bakora akazi k’ubushoferi muri Ritco.

Mukantazinda Claudine avuga ko yumvaga azatwara imodoka.

Yagize ati: “Njye nakundaga imodoka, nkumva nzayiga nkayitwara none byarabaye. Ikindi ntabwo akazi nkora muri Ritco kabangamira kwita ku muryango wanjye.”

Avuga ko akazi agakesha byinshi birimo inzu yo kubamo, imodoka n’ibindi.

Furere Wellars umukozi w’impuzamiryango Profemme Twese Hamwe na we yavuze ko umugore yakataje aba indashyikirwa yasubijwe agaciro nawe arakakira.

Yagize ati: “ Umugore arakataje , yasubijwe agaciro na we arakakira, ariko ntabwo uru rugendo umugore yakoze yarubayemo wenyine habaye abagabo b’indahemuka, b’inyangamugayo bahinduye imyumvire muri rusange, bafashe akaboko k’umugo re baramuzamurabamuvana mu bikari bamugeza ku rurembo nkaha twicaye, bamuremamo icyizere, baba abajyanama, abavugizi ndetse n’abarinzi b’abagore. Ibi byatweretse ko iyo yahawe ijambo, n’umugabo we akamushyigikira ni byo bigejeje umuryango nyarwanda ku iterambere  kandi abagabo ntibazatezuka .

Yasabye abagabo batarahindura imyumvire guhinduka kuko bizafasha kugera kure kandi heza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA