Umuhanzi Bruce Melodie yateguje ibirori byo guhura no kuramukanya n’abafana be yise ‘Ibitangaza’.
Ni nyuma y’uko mu ijoro ry’itariki ya 01 Mutarama 2025 batashye bamwirahira ku bw’umunezero yabahaye mu gitaramo ‘The New Year Gloove’ yahuriyemo na The Ben.
Akimara kuva muri BK Arena, Bruce Melodie yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho integuza y’ibyo birori.
Yagize ati: “Nyuma ya BK Arena, Ibitangaza Night Party, duhure turamukanye.”
Nubwo uyu muhanzi atagaragaje neza itariki ariko kuri iyo nteguza bigaragara ko ibyo birori bizaba ari ku wa Gatanu muri Kigali Universe, aho kwinjira ari ibihumbi 10 na 20 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Igitaramo The New Year Gloove cyahuje Bruce Melodie na The Ben cyabaye isoko y’umunezero ku bakunzi b’umuziki bishimangira ko ubufatanye bw’abahanzi bukenewe cyane mu muziki w’u Rwanda.
Bruce Melodie yagaragaje ko nubwo yaririmbye inyinshi mu ndirimbo ze hari n’izo ataririmbye.
Ati: “Dore urutonde rw’indirimbo ntakoze Katerina, Katapila, Izina, Fou de Toi, Serebura, Roza, ntakibazo munyibutse n’izindi.”
The New Year Gloove ni igitaramo cyambukiranyije umunsi kuko cyatangiye saa tatu n’iminota 21 z’umugoroba wo ku wa 1 Mutarama 2026 kikarangira saa munani n’iminota 15 zo ku wa 2 Mutarama 2026.

