Umuryango wa Rayon Sports wakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ahazwi nka ‘Commune Rouge’ aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.
Uru rugendo rwabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, rwatangiriye ku Biro ry’Akarere ka Rubavu barusereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ahazwi nko kuri ‘Commune Rouge’.
Rwitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah n’abandi.
Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Yibukije abasiporutifu (sportifs) n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, kuzirikana ko Igihugu kiramutse kidafite umutekano, umupira utabaho.
Ati: “Ntihagire Umunyarwanda aho uri hose wumva ko urugamba rwo kurinda iki Gihugu ari urw’ingabo na Polisi gusa, twese biratureba. Abanyamupira twirirwa dutanga amakuru ku mupira ni byiza ariko duhaguruke turwanye umuntu wese wifuza kudusubiza aho twavuye kuko igihe cyose umutekano udahari n’umupira ntiwaba.”
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda wese by’umwihariko abasiporutifu.
Ati: “Umuryango utibuka urazima, ni ibyo twabayemo, uyu munsi tukaba dufite abazize uko baremwe, bazize ko ari Abatutsi. Ariko muri byose, muri ibi bihe ndagira ngo umupira w’amaguru ube inkingi y’iterambere kandi twubake ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Urwibutso rwa “Commune Rouge” hashyinguwe imibiri y’Abautsi basaga 5203.
Rayon Sports iri mu Karere ka Rubavu aho ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yakirwa na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda ubera kuri Sitade Umuganda.




