Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Sitade Umuganda kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026.
Mbere yo gutangira umukino, buri wese wari muri Stade Umuganda yahagurutse aha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Buri mukinnyi yari yambaye agatambaro ku kuboko kw’ibumoso mu gukomeza guha icyubahiro izo nzirakarengane.
Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino ihererekanya umupira mu kibuga cya Rutsiro FC, bashaka kumena urukuta rw’ubwugarizi bwayo ngo babone igitego hakiri kare. Mu minota 15 umukino wongereye imbaraga, amakipe yombi atangira gusatira cyane bashaka igitego ariko abakinnyi basatira bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Mu minota 30, Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga harimo umupira Tambwe Gloire yateye n’umutwe, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu wa Rutsiro FC, Mutuabo Manala. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Tony Kitoga asimburwa na Aziz Bassane. Izi mpinduka zafashije iyi kipe gukomeza gusatira ariko abakinnyi bakina bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.
Ku munota wa 65, Rutsiro FC yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti ryatewe na Niyitegeka, umunyezamu Drissa Kouyate agiye kuwukuramo uramujabuka ukubita igiti cy’izamu ariko ahita awufata. Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira cyane kwa Rayon Sports ishaka igitego cy’intsinzi ariko biranga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports ikomeza kubura intsinzi yavunikiye kuko mu mikino irindwi iheruka gukina muri Shampiyona, yatsinzemo umwe wa Gasogi United kuri mpaga.
Gikundiro yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 44, irushwa amanota 14 na Al-Hilal ya mbere, ikarushwa amanota umunani na APR FC ya kabiri mu gihe hagati yayo na Al-Merrikh ya gatatu harimo amanota atanu. Ni mu gihe Rutsiro FC yabuze amanota y’ingenzi yari kuyifasha mu kazi gakomeye ifite ko kuva mu murongo utukura, dore ko iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22.
Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Bugesera FC yafashe umwanya wa karindwi n’amanota 40, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cyashyizwe mu rushundura na Clement John.


