Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kanye West, yasabye imbabazi ku mugaragaro kubera amagambo aherutse kwandika yagaragaye nk’iterabwoba ku Bayahudi avuga ko yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe afite bwakomotse ku mpanuka yagize.
Mu mwaka wa 2022, nibwo Kanye West yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X ubutumwa bugaragaramo urwango yari afitiye Abayahudi byakirwa nabi n’abatandukaye mu batuye Isi.
Yaranditse ati: “Ndumva mfite ibitotsi muri iri joro, ngiye kuryama ariko ninkanguka ndagaba igitero simusiga gihitana Abayahudi ibyo yise ‘death con 3 on Jewish people’.
Icyo gihe byafashwe nabi kubera ijambo risobanura ‘urupfu’ yari avuze ariko abahanga mu gusesengura inyandiko bagaragaje ko Kenye West yanditse nabi kuko yashakaga kwandika ‘DEFCON 3’ uburyo igisirikare gikunze kugaragaza cyerekana ko cyiteguye intambara.
Abinyujije mu nyandiko yise “Ku bo nakomerekeje” yasohotse mu kinyamakuru ‘Wall Street Journal’ cyasohotse tariki 26 Mutarama 2026, Kenye yasabye imbabazi abafashe nabi ubwo butumwa abasobanurira ko byatewe n’uburwayi.
Yanditse ati: “Mu myaka 25 ishize nagize impanuka y’imodoka yamenaguriye urwasaya nanakomereka igice cy’imbere cy’ubwonko ku ruhande rw’iburyo. Icyo gihe ntibakoze isuzuma ryimbitse, kuko isuzuma ry’ubwonko ryari rikiri hasi.
Nta wigeze atekereza ko nakomeretse mu gice cy’imbere cy’ubwonko. Ibyo byaje gusuzumwa neza mu 2023. Iryo kosa mu buvuzi ryagize ingaruka zikomeye ku buzima bwanjye bwo mu mutwe, bituma nsuzumwa ko mfite indwara ya bipolar type-1 diagnosis.”
Akomeza agaragaza ko mu bihe bitandukanye byo gukira no kwita kuri iyo ndara umuntu anyura mu bihe bikomeye birimo no kunanirwa kwigenzura.
Ati: “Iyo abantu bakwise “umusazi”, wumva nta kintu cyiza na kimwe ukimaze ku Isi. Biroroshye ko abantu babifata nk’urwenya cyangwa bakabibona nk’aho ntacyo bivuze, nyamara iyo ni indwara ikomeye cyane ishobora no guhitana ubuzima.”
Muri ubwo butumwa yanagaragaje ko yahisemo gusabira imbabazi mu kinyamakuru mu rwego rwo kwerekana umuhate ashyira mu gukosora amakosa n’inyota afitiye imbabazi z’abo yababaje.
Ati: “Sinifuza ko mungirira impuhwe ngo mumbabarire mutumva impamvu. Ndashaka guhabwa imbabazi nakoreye. Niyo mpamvu uyu munsi nanditse ngo ngararagaze imbaraga ndimo gushyira mu rugendo rwo gusubira mu nzira nziza.”
Amagambo yanjye nk’icyitegererezo muri sosiyete yagize ingaruka mbi ku rwego rw’Isi. Mu bwenge buke bwanjye, sinabashije kubibona kare, nsabye imbabazi kandi ndabakunda.”
Bigaragara ko iyo nyandiko yo gusaba imbabazi, yashyizweho umukono na Kanye West ubwe, ndetse binagaragara ko kugira ngo isohoke mu kinyamakuru yishyuwe mu mazina ya ‘Yeezy’, ikirango cya Kompanyi ya Kenye West ikora ibintu bitandukanye birimo gutunganya imiziki ndetse, guhanga imideli n’ibindi.
