Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kendrick Lamar yanditse amateka yo kuba umuraperi wa mbere ufite ibihembo byinshi bya Grammy Awards.
Yabigezeho ubwo yari amaze kwegukana ibihembo bitanu mu bihembo byatanzwe muri Grammy Awards 2026, bitangirwa mu nyubako yitwa Crypto Arena iherereye mu Mujyi wa Los Angeles.
Lamar yatwaye ibihembo bitanu mu byiciro icyenda yari ahatanyemo, bituma agira 27 akuraho agahigo Jay Z yari amaranye igihe ko kugira Grammy 25.
Uretse Lamar abandi begukanye ibihembo biri mu bikomeye harimo Bad Bunny wo muri Amerika y’amajyepfo wegukanye icya Album y’Umwaka.
Billie Eilish na Finneas babaye abahanzi batsindiye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu myaka itatu yikurikiranya.
Indirimbo yitwa “Golden” ya “KPop Demon Hunters” yatwaye igihembo mu cyiciro cya ‘best song written for visual media’ ibintu byatumye K-Pop itwara Grammy bwa mbere.
Amateka kandi yiyanditse kuri Bad Bunny wo muri Amerika y’amajyepfo dore ko yatahanye ibihembo bitatu birimo igihembo cy’Umuzingo w’umwaka ‘Album of the year’.
Ni ibihembo byongereye agaciro ku izina rye dore ko abyegukanye mu gihe yitegura kuririmba muri Super Bowl Half Time Show, ibirori bizaba mu mpera z’icyumweru gitaha.
Billie Eilish na Finneas batsindiye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu myaka itatu yikurikiranya babikesheje indirimbo yitwa “Golden” ya “KPop Demon Hunters” yatwaye igihembo mu cyiciro cya ‘best song written for visual media’ ibintu byatumye K-Pop itwara Grammy bwa mbere.
Ibihembo bya Grammy byarimo indirimbo zasohotse kuva tariki 31 Kanama 2024 kugeza ku itariki 30 Kanama 2025. Byahataniwe mu byiciro 95.
Mu bindi byatunguranye harimo ko mu myaka 10 ishize, ari ubwa mbere ibihembo bya Grammy byatanzwe abarimo Adele, Beyoncé na Taylor Swift ntibitabire.
Ibihembo bya Grammy byatanzwe ku nshuro ya 68. Bitangirwa i Los Angeles ku wa 01 Gashyantare 2026.

