Kevin Kade yakoze igitaramo cy’amateka ashimira ababyeyi be bamushyigikira
Amakuru

Kevin Kade yakoze igitaramo cy’amateka ashimira ababyeyi be bamushyigikira

MUTETERAZINA SHIFAH

January 1, 2026

Umuhanzi uri mu bamaze kwigwizaho igikundiro mu Rwanda Richard Ngabo uzwi nka Kevin Kade yashimiye ababyeyi be baje kumushyigikira mu gukora igitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abahanzi benshi.

Ni igitaramo cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2025 aho yizirihijemo imyaka itanu amaze mu muzi, kikaba cyahujwe n’uruhererekane rw’ibyari bimaze iminsi bitegurwa n’Umujyi wa Kigali mu cyiswe ‘The Last Night’ mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026.

Amaze kuririmba mu cyiciro cya kabiri cy’igitaramo cye Kevin Kade yashimiye ababyeyi be bamushyikira.

Ati:” Ndabashimiye urukundo mwanyeretse mu myaka itanu maze nkora umuzikiza, nishimiye cyane ababyeyi banjye n’abavandimwe baje hano ku nshyigikira.”

Uyu mugoroba ni uw’amateka kuri njyewe ni ijoro nise The last night with Kevin Kade, Mureke twishime.”

Kevin Kade yaririmbye indirimbo ze zakunzwe aho biri ngombwa akifashisha abo bafatanyije. Mu zo yaririmbye harimo ‘Mazi ya nyanja’, Like you, Ndamutatamura, yageze aho ahamagara Chriss Eazy baririmbana Jugumira bahuriyemo na Phil Peter maze abitabiriye baramufasha.

Uyu muhanzi yageze aho ahamagara Shafi aririmba indirimbo yise Bana yafatanyije na Chriss Eazy ndetse na Serèla.

Kade yagarukanye na Ali Kiba baririmbana BéBé bafatanyije amusiga ku rubyiniro ajya kuruhukaho.

Uretse Kevin Kade abandi bahanzi bari bateganyijwe kandi banataramye imbaga y’abari baje kubashyigikira barimo Shemi wafunguye igitaramo akaririmba izirimo I know who I’m, One time,Peace of mind n’izindi.

Yakurikiwe na Mutoni Angela umwe mu baraperikazi bakiri bato mu muziki ariko bakunzwe Kandi babahanga.

Abandi barimo Bruce The 1st, Ariel Wayz, Keny K Short, Diez Dola, Bushali, Bull Dog,Sheriw Ariel Wayz, Bwiza, Ruti n”abandi.

Ubwo Ali Kiba yari agezweho abitabiriye igitaramo byagaragaje ko bamufitiye urukumbuzi, yaririmbye izirimo Mwana, Sinderella, Aje n’izindi ava ku rubyiniro abitabiriye bakimwifiza.

Riderman na we yinjiye mu gitaramo atangirana n’iyo yise Polo, Mambata yafatanyije na Safi Madiba, Ikinyarwanda yafatanyije na Bruce Melodie, Till I die yahuriyemo na Urban Boyz n’izindi.

Ni igitaramo cyayobowe na Lucky Nzeyimana usanzwe akorera RBA hamwe Zuba usanzwe akorera Royal fm.

Kevin Kade azwi mu ndirimbo zirimo Ready, I do you I you do anyting, Best Friend, Boda Boda n’izindi.

Ali Kiba na Kevin Kade yaririmbanye na Ali Kiba indirimbo bafatanyije BèBè
Riderman yafatanyije n’umuvandimwe we basusurutsa abitabiriye
Ariel Ways yaririmbye izirimo Away n’indi yakoranye na Diez Dola
Ageze ku ndirimbo Ogera Abanyarwanda bamweretse urukundo rudasanzwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA