Kigali: Hatangajwe ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya
Amakuru

Kigali: Hatangajwe ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

SHEMA IVAN

December 30, 2025

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks) byo kwishimira umwaka mushya wa 2026.

Ubwo buyobozi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, mu itangazo bwashyize ahagaragara bwagaragaje abatuye Kigali ko ibyo birori byo guturitsa ibishashi bizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026.

Utwo duce bizaberamo harimo imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium, Canal Olympia na Kigali Heights.

Biteganyijwe ko kandi kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotel na Parking ya Kigali Convention Centre ho hazaturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho.

Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kwimishira umwaka mushya, ariko banywa mu rugero ndetse bakirinda guha inzoga abataruzuza imyaka 18.

Ibishashi bituritswa mu ijoro rya tariki ya 1 Mutarama ya buri mwaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA