Abaturage b’Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe bahingaga ntibeze kubera izuba ryinshi baravuga ko bahinduye imibereho nyuma yo kugezwaho gahunda yo kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba.
Babigejejweho n’umushinga LDCF3 ukorera mu Kigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), ugamije kongerera abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Uwo mushinga wahatangiye ibyo bikorwa umwaka ushize huhirwa imyaka kuri hegitari 20 gusa. Mu mwaka umwe, abaturage 280 bibumbiye muri koperative Abanyamurava bamaze gukorerwa icyanya cyuhirwa cya hegitari 120 mu kibaya cya Gicuma. Bahinga cyane cyane ibigori, ibishyimbo, imboga n’ibirayi.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, bamwe muri bo bayitangarije ubuzima babagamo mbere y’aya mahirwe n’ubwo barimo ubu.
Musabimana Violette wo mu Mudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza, Imvaho Nshya yasanze yuhira ibigori, yavuze ko kubona icyo agaburira abana be 5 byari ingorabahizi, ubu aratunga abe akanasagurira amasoko.
Ati: “Mbere nahingaga ntizeye gusarura kubera uruzuba rwinshi rwatugeragaho imyaka ikimera ngataha uko Nagahinze. Twagira amahirwe byakwera ngasarura imifuka itarenga 4 y’ibigori, ibishyimbo ngasarura imifuka 3.
Ubu ndahinga nshyize umutima hamwe nkeza toni y’ibigori, ibishyimbo nkeza ibilo birenga 800.”
Yongeyeho ati: “Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame, we dukesha ibi byose. Iyo hatabaho imiyoborere ye ishyira umuturage ku isonga tuba tugisuhuka nka kera.”
Bavuga ko uyu Murenge ugira ibice 2, icy’ikibaya n’icy’imusozi, abahingaga igice cy’ikibaya akaba ari bo bahuraga n’iki kibazo cyane.
Ubu baruhira imyaka bakuye amazi mu gishanga cy’Akagera bakayabyaza uwo musaruro.
Murekezi Jean Marie, umuhinzi akanaba perezida wa koperative Abanyamurava avuga ko impinduka zibonwa na buri wese ubona imyaka iba ishishe cyane ugereranyije n’ituhirwa byegeranye, izuba ryacana indi ugasanga yumagaye iyabo ishishe.
Ati: ”Byatugiriye akamaro cyane kuko aho twasaruraga toni 2 z’ibigori ubu turasarura toni zirenga 6. Ntitwabonaga ibiduhagije, ubu turasagurira amasoko. Imirenge yindi y’aka karere iyo yahuye n’amapfa na yo ntigira ikibazo kuko tuyibera isoko ikabona aho ihahira.”
Yunzemo ati: “Turishimye cyane, turashimira REMA, abafatanyabikorwa bayo, Akarere ka Kirehe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwumvise ubusabe bwacu bukadukemurira iki kibazo cyari cyaratubereye agatereranzamba.”
Sindayigaya Charles umuhuzabikorwa w’umushinga LDCF3, avuga ko ushyirwa mu bikorwa na REMA ku bufatanye n’U, turere twa Kirehe mu burasirazuba na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije(GEF) binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’ababumbye ryita ku Majyambere ( UNDP).
Avuga ko bagiye bongera ubuso buvomererwa, butuma bahinga ibihembwe byose by’ihinga badahagaritse.
Ati: “Ni ahantu habaga ikibazo gikomeye cyane cyo guhinga ntibagire icyo beza gifatika, bagahorana ibibazo by’ibiribwa. Izuba ryabatezaga ibibazo ubu ryabaye igisubizo. Nta gihembwe na kimwe cy’ihinga kibapfira ubusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yemeza ko nk’Akarere gakunze kugaragaramo izuba ry’igihe kirekire uyu mushinga wabaye ntagereranywa mu guhindurira abaturage ubuzima.
Ati: “Akarere kacu ni kamwe mu Turere tugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Uyu mushinga ufasha abaturage guhangana n’izo ngaruka, cyane ko abaturage bacu, abenshi ari abahinzi borozi.
Ibikorwa dukora muri uyu mushinga bigamije kuzamura ubuhinzi bwabo kugira ngo bubashe guhangana n’iyo mihindagurikire y’ibihe, bunahindure imibereho yabo.”
Avuga ko akurikije akamaro kanini ka biriya byanya byuhirwa,hegitari 120 ziyongereye, byafasha abaturage benshi kwihaza.
Ati” Nubwo hegitari 120 atari nke ariko mu kibaya gifite hegitari zirenga 10 000, murumva ko n’izindi zuhiwe byaba birushijeho kuba byiza.”
Uyu mushinga watangiye mu 2022 ukazagera mu 2028, ufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 8,5 ukora ibikorwa binyuranye mu baturage b’Uturere twa Kirehe na Gakenke.




