Umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Meghan Markle, yatangaje ko yamaze igihe cy’imyaka 10 ari we muntu wibasirwaga cyane kurusha abandi bose ku mbuga nkoranyambaga ku Isi anenga ibigo bigenzura imbuga nkoranyambaga bidahana abazikoresha nabi.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro cyabaye ku mugoroba w’itariki 16 Mata 2026, yagiranye n’abahagarariye gahunda zita ku buzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Swinburne University of Technology, imwe muzari zigize uruzinduko rw’iminsi ine we n’umugabo we barimo kugirira mu mujyi wa Melbourne muri Australia.
Muri icyo kiganiro, Meghan yavuze ko yahuye n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku magambo (online bullying), aho yatukwaga buri munsi mu gihe cy’imyaka icumi. Yagize ati: “Iyo ntekereje ku byo munyuramo, nsanga mufite akazi kenshi, nibuka ukuntu nigeze kumara imyaka 10 nibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bintera ihungabana.”
Yongeraho ati: “Nzirikana ko hari inganda nini cyane zibona amafaranga binyuze mu gukurura abantu hifashishijwe amagambo mabi n’urwango. Ibyo ntibizahinduka vuba, ni yo mpamvu bisaba ko mugira imbaraga zo kubyihanganira.”
Meghan yakomeje anenga uburyo ibigo bifite imbuga nkoranyambaga bidashyira imbaraga zihagije mu kurwanya ikoreshwa nabi ryazo, ndetse ko bidashishikajwe no kubikumira kuko hari inyungu zibikuramo.
Igikomangoma Harry yashimiye icyemezo cya Australia cyo gukumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, icyakora avuga ko nanone imbuga nkoranyambaga zagombye gukoreshwa neza.
Yagize ati “Ni icyemezo cyiza cyane kigaragaza inshingano z’ubuyobozi. Ariko nanone ntibyari bikwiye kugera aho bibuzwa, kuko izo mbuga zikwiye kuba ahantu hizewe ku bantu bose.”
Mu buhamya Prince Hurry yagejeje ku bari muri icyo kiganiro na we bavuze ko yamaze igihe ahangana n’ihungabana yagize nyuma yo gupfusha nyina Princess Diana agaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho.

