Miss Muheto Divine yifurije se ikiruhuko cy’izabukuru cyiza
Imyidagaduro

Miss Muheto Divine yifurije se ikiruhuko cy’izabukuru cyiza

MUTETERAZINA SHIFAH

December 3, 2025

Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba rya 2022, Nshuti Muheto Divine, yageneye se ubutumwa bumwifuriza ibiruhuko by’izabukuru byiza.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 agaragariza umubyeyi we ko amutera ishema.

Yanditse ati: “Ibiruhuko by’izabukuru byiza data (Papa), uzahora uri ishema ryacu warakoze cyane.”

Muheto Divine yanditse ubwo butumwa nyuma y’uko Abapolisi bagera kuri 74 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 02 Ukuboza 2025 barimo na se ACP Muheto Francis.

ACP Muheto yakoze inshingano zitandukanye mu gihugu harimo kuba yarayoboye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano ku mipaka n’izindi nyinshi.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, ryagaragaje ko Abapolisi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri 2, ba ofisiye bakuru 9, ba Ofisiye bato 12 n’abapolisi bato 38 bashyizwe mu kiruhuko.

Iryo tangazo rivuga kandi ko hari abapolisi 13 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na babiri basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Miss Muheto Divine yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu ijoro ry’itariki 19 Werurwe 2022, mu gihe Igisonga cya mbere cyabaye Keza Maolithia, naho Igisonga cya kabiri kikaba Kayumba Darina.

Miss Muheto Divine na se ACP (Rtd) Muheto Francis

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA