Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga ahitwa mu Kirebe na Gatebe, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko aho hakorewe umuyoboro w’amazi uva Bugaragara- Kirebe bizeraga ko bagiye guca ukubiri no kutagira amazi meza, byarangiye amazi atabagezeho, bamaze amezi 8 nta n’ikijojoba.
Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi muri aka gace ari ingorabahizi ku buryo abenshi bavoma mu gishanga ndetse n’amazi atemba mu mikoki iyo imvura yaguye.
Ibi ngo bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi aho bari bagize icyizere cyo kubona amazi ku muyoboro wakozwe ugamije kubagezaho amazi meza ariko bikarangira nta mazi agiyemo.
Mutayomba Fred agira ati: “Mu by’ukuri amazi inaha ni ikibazo kuva twahatura. Ubu twari twagize icyizere ubwo twabonaga hakorwa umuyoboro w’amazi wa mbere wari ugejejwe inaha gusa ikibazo cyabaye ko nta mazi agera mu muyoboro. Aza rimwe na rimwe ubundi tugasubira muri bwa buzima twabagamo bwo kuvoma ibiziba.”
Mutoni Anet umukobwa ukiri muto wiga mu mashuri yisumbuye na we agira ati: “Uyu muyoboro twari tuwutegerejeho ibisubizo twumva tuzajya tuvoma amazi meza tugafura umwenda ugacya. Amazi dukoresha buriya mbona naba niyo umuntu ayatekesheje, kuko kuyafurisha bituma imyambaro ihindura ibara. Dukeneye amazi meza, nkuko bakoze umuyoboro nibashyiremo n’amazi.”
Ikibazo cy’aba baturage kandi giheruka kubazwa na Depite Tumushime Francine ubwo yaganiraga na bamwe mu bayobozi b’Akarere.
Yagize ati: “Ni iki kiri gukorwa ngo abaturage bo mu Kirebe bubakiwe umuyoboro w’amazi nyamara bakaba bayabona rimwe mu mezi umunani? Ni ikibazo kibakomereye kuko biriya bice nta bundi buryo bwo kubona amazi meza bafite”
Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko iki kibazo bukizi kandi ko hari ingamba zo kongera amazi mu muyoboro kuko yabayemo make.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yagize ati: “Ni byo bariya baturage bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi. Dufite ikibazo cy’amazi make dusaranganya, ho akagerayo atagifite imbaraga. Hari ibyo turi kubikoraho rero aho igisubizo kiri ku Mushinga w’isoko ya Ngoma muri Kiyombe iri gukorwa ikazaduha amazi ahagije mu minsi ya vuba.”
Akomeza agira ati: “Uretse iriya soko ya Ngoma hari igisubizo kirambye dutegereje ku Mushinga wa Muvumba multipurpose uri kubakwa aho tuzajya tubonamo metero kibe ibihumbi 50.
Ibi bizatuma ibic bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare bizaba bigerwamo n’amazi meza mu mwaka utaha harimo na kiriya gice cyo mu Kirebe cyane ko ho igikorwa remezo cyo kubaka imiyoboro cyarangiye.”
Kugeza amazi ku baturage mu Karere ka Nyagatare biri ku kigero cya 72’8% mu gihe icyifuzo ari uko nibura buri muturage yagerwaho n’amazi meza, uyakura kure akayakura muri metero 500.
