Rusizi: Abagabo n’abasore 36 bafungiwe ibyaha birimo ubujura n’urugomo 
Ubutabera

Rusizi: Abagabo n’abasore 36 bafungiwe ibyaha birimo ubujura n’urugomo 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 29, 2026

Abagabo n’abasore 36 bo Tugari twa Rusambu, Kabuye na Karangiro mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha birimo ubujura n’urugomo.

Ubujura bakekwaho ni ubw’inka n’amatungo magufi n’ubw’imyaka y’abaturage mu mirima, hakiyongeraho n’urugomo abiyise Abameni bakora bambura abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. 

Abo bose batawe muri yombi ku makuru yatanzwe n’abaturage bahamya ko bari barembejwe no guhozwa ku nkeke n’abajura ndetse n’abakora ibindi byaha. 

Umuturage wo mu Kagari ka Rusambu yavuze ko abakekwa bafashwe nyuma y’uko mu Murenge wa Nyakarenzo hamaze iminsi havugwa ubujura bw’inka, ihene n’andi matungo.

Avuga ko bamwe mu borozi babyukaga basanga amatungo yabo yayatwawe ndetse bagerageza gushakisha bagaheba kuko batamenya n’aho agurishirizwa. 

Ku bigaragara Abameni bo ngo babatwarira amafaranga baba bafite kuri telefoni nyuma yo kubatekera umutwe. 

Ati: “Twashimishijwe cyane no kuba babafashe, nibura turamara kabiri dusinzira. Twizere ko tutazajya kubona ngo tubone babarekuye hataranashira icyumweru kuko iyo barekuwe nk’uko bigenda kenshi bakaza batwishongoraho, bafite ubukana buruta ubwa mbere.”

Mugenzi we wo mu Kagari ka Kabuye, na we yongeyeho ati: “Nk’aha muri Kabuye tuzengerezwa cyane n’abo Bameni. Ntushobora gushyira amafaranga muri telefoni ngo wizere kuyamaza kabiri kuko bagira amayeri menshi bakoresha batwiba. Baba muri uyu Murenge wacu no mu wa Nkungu bakiba Igihugu cyose. Barafatwa ariko ntibicike ntituzi impamvu. Ubwo babafashe turaruhuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Baptiste avuga ko nyuma yo kumva abaturage bahora binubira ibikorwa by’ubujura, urugomo n’ibindi, banavuga ko abo bakeka babazi, hafashwe umwanzuro wo kubakoramo umukwabu.

Ati: “Byakozwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, nyuma y’ibikorwa bya hato na hato bihungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo, turabafata bari gukurikiranirwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Kamembe.”

Avuga ko ikibabaje cyane ari uko abenshi muri 36 bafashwe ari urubyiruko rwagombye kuba rukoresha izo mbaraga n’ubwenge mu gukora ibikorwa biruteza imbere bitagize uwo bibangamiye, rukaba rwanatanga akazi.

Anavuga ko abakora ibyaha bose bahagurukiwe, akabasaba kubireka kubera ingaruka mbi bigira ku Muryango Nyarwanda no kuba amategeko atazababererekera. 

Anashimira abaturage bagira uruhare mu kugaragaza abakekwaho ibi byaha, banga ko hari uwabangamira umutekano wabo n’uw’Igihugu muri rusange, akabasaba gukomereza aho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA