Rutsiro: Uwiyahuye kabiri byanga yasanzwe mu mugozi yapfuye
Amakuru

Rutsiro: Uwiyahuye kabiri byanga yasanzwe mu mugozi yapfuye

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 23, 2025

Habimana Azarias w’imyaka 47 yasanzwe mu cyumba araramo amanikishije ikiziriko cy’inka, bikekwa ko yiyahuye, akaba yari inshuro ya gatatu yiyahuye kuko yabigerageje izindi nshuro ebyiri ariko bikarangira adapfuye.

Bivugwa ko uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Kajugujugu, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yiyaye izo nshuro zose ashinja umugore we kumuca inyuma.

Umuturanyi w’uyu muryango waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko amakuru ku rupfu rw’uyu mugabo yatanzwe n’umugore we w’imyaka 37 wari wazindutse ajya mu murima gukura ibirayi, abana bose bagiye ku ishuri.

Uwo mugore yavuze ko yagarutse asanga urugi rwo ku muryango w’inyuma rwegetseho, arakingura, akinguye urw’icyumba bararamo na rwo rwari rwegetseho, arebye asanga umugabo we amanitsemo ananaba.

Umuturanyi ati: “Yamurebye abona yapfuye, asohoka avuza induru tumutabaye dusanga koko umugabo amanikishije ikiziriko cy’inka yapfuye, dukeka ko yiyahuye kuko ubwo abandi bagendaga, umugore we yatubwiye ko uyu mugabo bamusize mu rugo wenyine, umugore yagaruka agasanga umugabo amanitse mu cyumba bararamo yapfuye.”

Yakomeje avuga ko inshuro ya mbere yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Tiyoda bamujyana mu Bitaro bya Murunda bitarakomera maze bamuvuye arakira, ati: “Hashize iminsi noneho avuga ko agiye kwiyahurira mu ishyamba, bamugarura agiye kurigeramo na bwo afite ikiziriko cy’inka yavugaga ko agiye gukoresha yiyahura.’”

Kuri iyo nshuro ya kabiri bamuzanye avuga ko bakorera ubusa, kuko icyemezo cyo kwiyahura yagifashe kare kandi atazakireka kuko azagikorera aho batazamubona ngo bamugarure.

Umuturanyi ati: “None koko bamusanze mu cyumba araramo [ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo], amanitse muri icyo kiziriko yapfuye.”

Uwo mugabo washinjaga umugore we kumuca inyuma yavugaga ko umwe mu bana batandatu bafitanye atari we bamubyaranye, cyane ko yabonaga nta n’umwe basa mu muryango akaba yaterwaga igikomere no guhora abona uwo mwana.

Umukuru w’Umudugudu wa kajugujugu, Twagirayesu Olivier, na we yemeza ko bazi uburyo uwo mugabo yahoraga avuga ko aziyahura ndetse akaba yaranabigerageje inshuro ebyiri zose bamutabara.

Ati: Umugore we bari bafitanye abana 6 avuga ko harimo uwo umugore we yabyaranye n’undi mugabo, umugore abihakana, umugabo afata icyemezo cyo kwiyahura anabigeraho nk’uko yahoraga abivuga anabigerageza.”

Mudugudu akomeza ahamya ko hari hashize amezi abiri uwo mugabo wiyahuye atashye yasinze, yagera mu rugo agatongana n’umugore we amushinja gukomeza kumuca inyuma.

Icyo gihe ngo yafashe imwe mu myenda y’umugore arayitwika aratoroka, hashize iminsi aragaruka, umuryango urabahuza barasubirana, ariko umugabo akomeza kuvuga ko amaherezo aziyahura.

Mu Mudugudu wa Kajugujugu hari hashize igihe gito nanone hari umugabo wari ufite abagore babiri wasanzwe mu cyumba yararanagamo n’umugore muto amanitse mu kiziriko cy’inka, akaba yarafitanye amakimbirane n’umugore we mukuru.

Umuyobozi w’Umudugudu yagaragaje impungenge z’indi miryango itatu ibana mu makimbirane, kuko usanga harimo n’ibyagpo by’uko bashobora no kwicana.

Ati: “Muri izo ngo eshatu, urwa mbere umugabo ntaramara icyumweru atawe muri yombi kubera guhohotera umugore we bikabije, biturutse ku businzi no kwaya umutungo w’urugo k’umugabo. Dufite impungenge ko nataha bitazoroha, umwe ashobora kwica undi. Urwa kabiri, umugabo amaze amezi abiri afunguwe yari amaze amezi atatu afunze kubera guhora mu nduru n’umugore we.

Urwa 3, umugabo yari yarafunzwe imyaka itatu yatemye umugore we mu mutwe akoresheje umuhoro aramukomeretsa bikomeye.

 Yarafunguwe umutekano ukomeza kuba muke, aho ubuyobozi bw’Umurenge bubyinjiriyemo biba iby’ubusa, umugabo aratorongera, ntituzi iyo ari. Dufite impungenge ko yazitwikira ijoro akaza noneho akamuhitana cyangwa tugasanga na we amanitse yiyahuye.”

Avuga ko aya makimbirane agira ingaruka zitarondoreka zirimo ubukene bukabije bw’urugo bugira cyane ingaruka ku bana bavutswa ubuzima bwiza burimo kwiga, kuvuzwa n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umugabwa Marie Chantal, avuga ko kagambirira kwiyahura ari ubugwari, asaba abafitanye amakimbirane kugerageza uburyo bwose bwo kumvikana byakwanga bakagana inkiko zikabatandukanya.

Ati: “Dufite ingo zirenga 500 zibana mu makimbirane arimo n’atangiye kurenga inkombe nubwo hari abigishwa bakayavamo.”

Avuga ko muri aka Karere hagiye gutangizwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ririmo n’irikorerwa mu ngo, imiryango ikazongera kuganirizwa ku mibanire myiza no kwirinda amakimbirane, aho byanze bakagana inkiko zikabatandukanya aho kugambirira ibibi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA