Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko igihugu gikeneye amahoro ariko ashingiye ku bwigenge, uburinganire n’ubwisanzure.
Atangaje ibyo mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump amaze igihe agaba ibitero ku bwato bwa Venezuela avuga ko bigamije kurwanya ubucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge.
Ku wa 01 Ukuboza Perezida Maduro yavuze ko igihugu cye gikeneye amahoro ariko ashingiye ku bwigenge.
Yagize ati:”Ntidukeneye amahoro y’ubucakara, cyangwa amahoro y’ubukoroni.”
Abaturage ibihumbi ba Venezuela bahise bateranira mu Mujyi i Caracas bagaragaza ko bashyigikiye Perezida Maduro nubwo impungenge zikomeje kwiyongera ko Amerika ishobora kugaba ibitero kuri icyo gihugu.
Amerika imaze kohereza abasirikare 15,000 hafi y’ubutaka bwa Venezuela ndetse yaguriye ibikorwa byayo birimo n’ubwato bunini bw’intambara mu nyanja ya Karayibe.
Amerika yagabye ibitero byo mu kirere birenga 20 kuri mato ivuga ko yari atwaye ibiyobyabwenge, yica abantu barenga 80, mu gihe Perezida Maduro akomeza kuvuga ko ibyo bikorwa bya Amerika ari igerageza ryo kumuhirika ku butegetsi.
Perezida Trump aherutse gutangaza ko ikirere gikikije Venezuela gifunzwe kubera ibikorwa by’icyo gihugu byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Venezuela yavuze ko ayo magambo ya Trump ari ubushotoranyi bukabije cyane kandi binyuranyije n’amategeko kandi budafite ishingiro.
Yavuze ko Amerika nta bubasha ifite mu rwego rw’amategeko bwo gufunga ikirere cy’ikindi gihugu ndetse itangazo rya Leta ya Venezuela ryashinje Trump kuyishyiraho igikangisho cya gikoroni.
Ubuyobozi bwa Trump bukomeje kongera igitutu kuri Venezuela binyuze mu kongera imbaraga za gisirikare mu nyanja ya Karayibe, ikabyita ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abahanga mu bya politiki bavuga ko imbaraga Amerika iri gukoresha zirengeje izikenewe mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, mu gihe Caracas ivuga ko Amerika ishaka guhindura ubutegetsi kugira ngo yigarurire umutungo kamere wa Venezuela.